Jump to content

Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Karere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Umuhanda n'ibikorwa remezo byihutisha iterambere ry’abatuye Umujyi wa Rwamagana. Uyu Mujyi usanzwe ubarizwamo imihanda ireshya na kilometero 20. Mu myaka itanu ishize hubatswe imihanda ireshya na kilometero zirindwi mu kwita kuri uyu Mujyi. [1][2][3][4][5]

Gahigi Emmanuel atuye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, agira ati; "Ubu mbere hano ntuye umuntu yashoboraga kumpa miliyoni icumi akanyimura ariko aho hubakiwe kaburimbo nibura wampa miliyoni 20 Frw kubera iriya kaburimbo. Nta vumbi rikitugeraho, nta bajura bakihisha mu mwijima ngo batwambure.”

Mujawamariya Emelithe we utuye mu Kagari ka Nyagasenyi yagize ati “Hari ahantu wategaga igare bakakwaka 200 Frw cyangwa 300 Frw none habaye 100 Frw, hari aho moto yagenderaga 500 Frw none yabaye 300 Frw kubera kaburimbo".[1]

Ubuyobozi buvuga ko kuri ubu bugiye kubaka indi mihanda ireshya na kilometero 4,6 izuzura itwaye miliyari 4 na miliyoni 200 Frw.

Indanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://www.igihe.com/ubukungu/article/imishinga-itandatu-iri-guhindura-isura-n-imibereho-y-abatuye-rwamagana
  2. https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-hatashywe-imihanda-ya-kaburimbo-ifite-agaciro-ka-miliyari-6-frw/
  3. https://www.isangostar.rw/umunsi-wintwari-hatashwe-ibikorwaremezo-birimo-imihanda-9-ya-kaburimbo
  4. https://rwandaforyou.org/2024/02/02/rwamagana-abaturage-barishimira-imihanda-ya-kaburimbo-bubakiwe/
  5. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imihanda-isoko-rigezweho-n-agakiriro-byahinduye-isura-y-ubucuruzi-i-rwamagana