Imbogeri
Imbogeri ni imboga twavuga ziri mubwoko imbwija nyirizina, dodo, imbogeri, Imboga rwatsi, imiriri. Izi mboga kuri ubu ku mafunguro menshi uzisangaho zaba zitetse ukwazo cyangwa zitekanywe n’ibindi byo kurya.[1][2]
Akamaro[hindura | hindura inkomoko]
- Kimwe n’izindi mboga rwatsi zose, imbwija zifite muri zo oxalates. Bityo ku bantu bafite ikibazo cy’utubuye mu mpyiko babirya mu rugero ruto kuko kuzirya cyane byabongerera utwo tubuye.
- Muri rusange izi mboga ntizitera umubiri ubwivumbure. Gusa niba bikubayeho wagana ivuriro rikuri hafi. Ubwivumbure butewe nazo buza nyuma y’iminota micye umaze kuzirya.
- Zihabwa umwana mu byo kurya iyo arengeje amezi 8. Mbere yayo ahabwa epinari.
- Mu kuzirya, ushobora kuzitogosa cyangwa ukazinyuza ku muriro gacye harimo amavuta, umeze nk’uzikaranga ariko ukirinda ko zihishwa n’amavuta kuko waba wangije zimwe mu ntungamubiri zibamo.[3]
- Utubuto twazo natwo tubamo intungamubiri nk’iziri mu bibabi. Kuduteka rwose nta kibazo ndetse uramutse unabonye twinshi ugasyamo ifu wayivanga n’andi mafu ugakora igikoma cyangwa isupu bitewe n icyo ushaka.[2][1][4]
Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]
- ↑ 1.0 1.1 https://www.teradignews.rw/menya-akamaro-gakomeye-ko-kurya-imboga-zimbwija/
- ↑ 2.0 2.1 https://umutihealth.com/akamaro-ko-kurya-imbwija/
- ↑ https://web.archive.org/web/20230228091534/https://www.umucyoradio.com/ubuzima/article/amwe-mu-mafunguro-abantu-batitaho-kandi-afitiye-akamaro-kanini-umubiri
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)