Ikoranabuhanga muri Afica

Kubijyanye na Wikipedia

muri Africa muri rusange ikoranabuhanga riri muri bimwe birimo kwitabwaho kuko ikoranabuhanga

ikoranabuhanga

ni kimwe mu byihuisha iterambere haba kugihugu ubwacyo cyanga ku baturage bagituye

Smart Africa[hindura | hindura inkomoko]

Inama ya Transform Africa ihuriza hamwe nibura abageraa ku bihumbi bibiri (2000) ikaba kimwe mu bikorwa bikomeye ku mugabane w'Afurika gihuza abayobozi mu rwego rw’Isi n’akarere, baba abaturutse muri za guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abakora ubucuruzi bigira hamwe uko abaturage bagendana n’impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga no kuriteza Imbere.[1]

Kugeza ubu abarenga 15000 bamaze kwitabira Transform Africa kuva 2013 yatangira, baturutse mu bihugu birenga 1122 bose barajwe inshinga no kugira Afurika igicumbi cy’ikoranabuhanga.

iyi nama ifite intego yo guhindura ikoranabuhanga ishingiro ry'iterambere n'imibereho myiza, kugeza abantu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga cyane cyane hakoreshejwe umuyoboro mugari w'itumanaho (broadband), gushyira imbere urwego rw’abikorera mu ikoranabuhanga, no kubakira iterambere rirambye ku ikoranabuhanga.[2]

Ingamba nshya za Transform Africa 2023[hindura | hindura inkomoko]

iyi nama kuri ino ncuro izibanda kungingo nyamukuru zijyanye no kureba umuhate ibihugu bya Africa mu kwihutisha

gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga, umwaka wa 2023 ni umwaka wo kugaragazamo ko Africa agize impinduka

mubijyanye no gukoresha ikoranabuhanga,Izasuzumirwamo politiki n’ingamba z’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ikoreshwa rya internet mu bindi bikoresho (Internet of Things: IoT) guteza imbere ubwenge bw’ubukorano (AI) no kwimakaza ikoreshwa rya za drones n’izindi robots mu mirimo itandukanye.[3]

iyi nama kandi izigirwamo uburyo ibihugu by'Africa byateza imbere gahunda zo gutanga service z'imari hifashishijwe

Ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n’izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.[4]

ICT

Transform Africa mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

mu mwaka wa 2019 iyi nama igamije iterambere ry'africa binyuze mu ikoranabuhanga yabereye mu Rwanda aho ari nabwo hagaragayemo kunshuro yambere Robot ya Sophia igeze mu Rwanda aho agaragaje udushya twinci dutandukanyye nko kumwenyura, kwitegereza ikamenya abantu, nibindi.[5]

Imbogamizi ku ikoranabuhanga muri Africa[hindura | hindura inkomoko]

Inama yiga ku guteza ikoranabuhanga imbere muri Africa agaragaje ko hakiri imbogamizi zitari nkeya bagaragaje ko

hari ibihugu byateye imbere muri Africa ariko hakaba hari nibindi bikiri inyyuma,, aho bavugako hari nkibikorwa [6]bikiddindiye nko guhererekenya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bihenze cyane,bahamagarira ibihugu by'Africa mu kwigiranaho no gufatanya mugushyiraho Politike zifasha kwihutisha ikoranabuhanga rifite akamaro kanini muguhererekanyya amafaranga na kimwe mubyakoroshya ubucuruzi muri Africa[7]

Soma hano[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-transform-africa-muri-zimbabwe
  2. https://www.isangostar.rw/ikoranabuhanga-ni-umusemburo-wubukungu-niterambere-rya-afurika-perezida-paul-kagame
  3. https://igihe.com/ikoranabuhanga/article/perezida-kagame-yitabiriye-inama-ya-transform-africa-muri-zimbabwe
  4. https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/abafite-ikoranabuhanga-bose-basabwa-kwitabira-gahunda-ya-africa-cdc
  5. https://ar.umuseke.rw/u-rwanda-rwaje-mu-bihugu-5-byambere-bya-africa-muri-ict.hmtl
  6. https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/hagaragajwe-ibikibangamiye-ihererekanya-ry-amafaranga-ku-ikoranabuhanga-muri-afurika
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2023-06-06. Retrieved 2023-06-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)