Ikoranabuhanga mu ibarura ry'abafite ubumuga
Inama y'igihugu y'abafite ubumuga kubufatanye n'abafatanya bikorwa, bagiye gutangira ibaruraryihariye ry'abafite ubumuga. NCPD itangazako abafite ubumuga bose bagiye gutangira kubarurwa hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, buzafasha kumenya abafite ubumug, ibyo bahawe ndetse nibyo bakeneye mu rwego rwo kubafasha binyuze muri gahunda za leta yu Rwanda.[1]
Ikoranabuhanga mu ibarura ry'abafite ubumuga mu Rwanda
[hindura | hindura inkomoko]Uburyo bw'ikoranabuhanga buzifasdhishwa mu kujya babarura abafite ubumuga, bagashyirwa mu ikoranabuhanga, hakerekanwa ibyo bakeneye, ibyo bahawe, ndetse hakagaragara ingorane bafite, cyane cyane imbogamizi bahura nazo mukuba bashobora kujya mubundi buzima busanzwe.
Imikorere y'ibarura
[hindura | hindura inkomoko]Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD ati kuko tuzajya mu rugo kurundi, dushaka umuntu wese waba afite ubumuga aho ari kuko twasanze ubushize ibyo twakoze dukoresheje abaganga, bakajya badusanga kubigo nderabuzima, ugasanga hari abantu bamwe nabamwe bagiye basigara kubera batabasha kuhagera. ubu rero hafashwe umwanzuro wuko tuzajya tugenda tugera kurugo kurundi, ibikoresho twamaze kubigura imashini tuzifashisha zirahari, gusa harasabwa byinshi nkugirango mu mirenge yose y'igihugu. tubone abakora ibyo bikorwa tubahugure, nyuma yaho kandi ibyo byose bikozwe, hazahabwa ubushobozi Imirenge n'uturere kugirango bikoreshe iyo sisiteme.