Ikigo cy’imari RIM

Kubijyanye na Wikipedia

RIM ni kigo cy’imari iciriritse cyashinzwe na Kiliziya Gatorika mu Rwanda, n'ikigo kimaze y’imyaka myinshi mu rugendo rukomeje rwo gukura abantu mu bukene.[1]

Gutangira[hindura | hindura inkomoko]

RIM ubwo yatangiraga gukora nk'ikigo cy’imari iciriritse hari muri Gicurasi 2004, ubwo yabonaga uruhushya urutangwa nda Banki nkuru y’igihugu, ruyemerera gukora nk’ikigo cy’imari muri Ukwakira muri uwo mwaka. Muri 1998 nibwo hatangiye ikigo cy’ikigega ku gitekerezo cyari icya Caritas ya Arikidiyosezi ya Kigali, ubwo yari ifatanyije na za Caritas zo muzindi diyoseze. Icyo kigega rero cyahise gitangira gutanga inguzanyo z’igihe gito kubantu bakene n’abakoraga ubucuruzi bwo mu muhanda bitaga nkunganire, kugeza ubwo muri 2004 cyemererwa na Banki nkuru y’u Rwanda nk’ikigo cy’imari cyemewe gukorera mu Rwanda.[1]

Inguzanyo[hindura | hindura inkomoko]

Abatabgiranye na RIM yitwaga Nkunganire muri 1998. Icyo gihe ngo yafashaga abantu ibavana mu muhanda ikabaguriza bahera ku mafaranga ibihumbi 15,000 frw bagakora ubucuruzi buciriritse biteza imbere. Kuri ubu ngo ni abantu bafata inguzanyo ya miliyoni ebyiri muri RIM, akayakoresha mu bucuruzi. RIM urebye ikorera muri diyosezi zigera ku icyenda za Kiliziya Gatolika, no muri maparuwasi 78 yazo. Ikaba ihafite amashami 36 akoresha ikoranabuhanga rimwe rigezweho ryorohereza abakiliya gukoresha serivisi zayo aho bari hose.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.igihe.com/ubukungu/article/rim-yizihije-isabukuru-y-imyaka-15-imaze-ikura-abanyarwanda-mu-bukene