Kiriziya Gatorika mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Katedrali ya Kigali

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni imwe muri Kiliziya Gatolika .

Hari gusa miliyoni zirenga eshanu z'abayoboke ba kiriziya gatorika mu Rwanda nka kimwe cya kabiri cy'abaturage. Igihugu kigabanyijemo diyosezi icyenda harimo na arikidiyosezi imwe. Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ku ya 1 Ugushyingo 2006, ko 56.5% by'abatuye b'u Rwanda ari Abagatolika . [1]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Kiriziya Ntagatifu

Ku ya 20 Ugushyingo 2016, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yasohoye itangazo risaba imbabazi ku ruhare rw’abayoboke baryo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. "Turasaba imbabazi ku makosa yose itorero ryakoze. Turasaba imbabazi mu izina ryabakristu bose ku bwu uruhare rwose twagize. Tubabajwe nuko abayoboke b'itorero barenze ku ndahiro n'indangagaciro yabo yo kubahiriza amategeko y'Imana. mutubabarire icyaha cyinzangano mu gihugu kugeza aho twanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo. Ntabwo twerekanye ko turi umuryango umwe ahubwo twaricanye. "Iri tangazo ryashyizweho umukono n'abepiskopi icyenda bagize inama y'abepiskopi gatolika y'u Rwanda.

= Amahame ya Kiriziya Gatorika =

Kabgayi church

1) Kuba Kiliziya yarashingiwe mu isengesho bisobanuye ko Kiliziya idasenga iba itazi iyo iva n’iyo ijya. Gusenga cyangwa kuganira n’Imana niwo murimo wa mbere Kiliziya ihamagarirwa. Byabaye ngombwa ko Yezu afata umwanya akatwigisha uko tugomba gusenga. Mu isengesho rya Dawe uri mwijuru, umwanya wambere tuwugenera Imana, twifuza ko Izina ryayo ryakubahwa na bose, ko ingoma yayo yakogera hose, ko icyo Ishaka cyakorwa hano kw’isi nk’uko gikorwa mu ijuru. Umwanya wa kabiri uharirwa ibintu by’ingenzi birebana n’imbanire y’abantu : kubona icyo kurya, kubabarirana, kurindwa ibishuko n’ibyago.

2) Abo Yezu yatoreye kumubera intumwa bakoraga imirimo itandukanye. Yezu yabahurije hamwe kugirango bafate igihe cyo kubana nawe, bamwumva, biga imico ye, ururimi rwe, kugirango bazabe umuryango we. Burya ntawe uba intumwa atabanje kuba umwigishwa, ni ukuvuga umwumva akanaba umusangirangendo we. Aba bigishwa barimo abarwanyi nka Simoni, abarobyi nka Petero, abakoreshakoro nka Matayo, abacungamutungo nka Yuda Isikariyoti waje no kumugambanira,… ntabwo bashoboraga kugira ubumwe batarangamiye Yezu. Ubumwe bwa Kiliziya bushingiye kuri Yezu. « Kristu niwe bumwe bwacu » nk’uko Abepisikopi b’u Rwanda bigeze kubyandika mu mabaruwa bandikiye abakristu mu myaka ya 1990, mu gihe cy’intambara.

3) Abo Yezu atorera kuba intumwa ze abohereza babiri babiri. Ujya mu butumwa ntabwo ajya kwivuga ibigwi ajya kuvuga ubutumwa yahawe. Ntabwo aba yitumye aba yatumwe. Ni ngomba rero ko haba hari umuhamya uhamya ko yavuze ibyo yatumwe. Bisobanuke rwose ko Ijambo ry’Imana ari ijambo ry’Imana nyine. Ntitukarivangire dutambutsa ibitekerezo byacu maze ngo tubyite iby’Imana. Umuntu wigisha Ijambo ry’Imana adasenga ageraho agafata ibitekerezo bye n’ibibazo bye akabyita iby’Imana. Ukora atyo, abo yakagombye guhagisha ijambo ry’Imana arabasonjesha. Ni ngombwa rero ko uwo boherezanyijwe mu butumwa amuhwitura akamugarura mu nzira nziza.

Chapel of the Holy Heart of Jesus

4) Kiliziya ubu yakwiye kw’isi hose yatangiriye mu isengesho rya ninjoro no mu gutorwa kw’abantu cumi na babiri. Aba bantu bacye kandi batari ibihangange n’abanyabwenge nibo Imana yatoreye kuba inkingi za Kiliziya. Ibi bivuze ko ingufu za Kiliziya izikura ku Mana, iyo itangiye kwibeshya ko ifite ingufu zindi zidashingiye ku kwemera n’isengesho, ntitinda kubona ko yibeshye. Ubukire yarunze bushingiye ku by’isi bugira gutya bukayica mu myanya y’intoki. Bukayoyoka. Nidufungura amaso tuzabona ko dufite ingero nyinshi iruhande rwacu. Ubutumwa twahawe ku munsi wa batisimu ni ubwo kuba abatagatifu, abahanuzi n’abayobozi b’umuryango w’Imana. Nitwubahiriza ubu butumwa twahawe, umuryango wa Kiliziya turimo uzakomeza utere imbere, ube igiti cy’inganzamarumbo nk’uko Imana ibishaka.[1]

Reba kandi[hindura | hindura inkomoko]

  • Urutonde rwa diyosezi Gatolika mu Rwanda

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. International Religious Freedom Report 2007: Rwanda. United States Bureau of Democracy, Human Rights and Labor (September 14, 2007). This article incorporates text from this source, which is in the public domain.

https://web.archive.org/web/20210127013051/https://yezu-akuzwe.org/inyigisho/kiliziya-gatolika-ikomoka-intumwa-simoni-yuda-tadeyo/