Ikibumbano cya Kicukiro

Kubijyanye na Wikipedia
Statue of dancers at Kicukiro roundabout
Igishusho c'ababyinnyi kuri Kicukiro

Ikibumbano cya Kicukiro giherereye mu isangano ry'imihanda riri ahitwa Sonatubes, mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali. Iki kibumbano cyashyizweho mu mwaka wa 2019. Kigaragaza abakobwa babiri n'umusore berekana umuco nyarwanda. Bose bambaye imyenda ya kinyarwanda, abakobwa barabyina naho umusore aravuza ingoma. Cyakozwe n'umunyabugeni witwa Bushayija Pascal.[1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Ikibumbano cya Kicukiro kigamije kugaragaza umuco w' u Rwanda wo kwakira abashyitsi. Mu ibara risa n'umuringa, cyerekana abantu batatu bahagaze bakoze mpandeshatu bareba imbere. Inyuma hahagaze umukaraza (umusore uri kuvuza ingoma imwe afite imirishyo mu ntoki). Imbere ye hari abakobwa babiri bari kubyina umushayayo bambaye inshabure. Bombi bari guseka.

Aho iki kibumbano giteretse ni mu ihuriro ry'imihanda. Ni ku ibaraza ritatseho imigongo hagati mu busitani bukoze nk'uruziga, buhinzemo indabyo z'amabara anyuranye. Umubyinnyi w'iburyo areba mu cyerekezo gituruka Kicukiro naho uw'ibumoso akareba i Remera.

Igisobanuro[hindura | hindura inkomoko]

Aho iki kibumbano giherereye ni mu isangano y' imihanda aho abantu bazajya baturuka ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera, mu gihe kizaba cyuzuye, bazajya bahingukira. Gitanga ikaze kikanerekana umuco w'abanyarwanda wo kwakira abashyitsi.

Abakobwa bari muri iki kibumbano barabyina umushayayo. Umushayayo ni imbyino izwi cyane mu Rwanda ibyinwa cyane cyane n' igitsina gore. Iyi mbyino ishushanya ukwiyoroshya ndetse n’ubwiza bw’abanyarwandakazi dore ko ababyina baba basa n’abigana uko inka zigenda ndetse n’uko ibidukikije nk’amashyamba, ibiyaga, n’ibindi bigenda byizunguza. Ikaba ari imbyino ibyinwa mu mwanya wo guha abashyitsi ikaze.[2][3]

Umubare w'abantu batatu usobanuye ubumwe. Kuba harimo igitsina gabo n'igitsina gore bigaragaza uburinganire, by'umwihariko, kudahezwe kw' igitsinagore no guhabwa urubuga.[1]

Umunyabugeni[hindura | hindura inkomoko]

Bushayija Pascal ni we wakoze iki kibumbano. Ni umunyabugeni uzwi mu Rwanda, akaba anashushanya akoresheje amarangi. Yavutse mu 1957 muri Gisenyi. Yize ubugeni mu ishuri rya Nyundo ry'ubugeni n'umuziki aza no kuhakora nyuma nk'umwarimu. Kugeza ubu Bushayija amaze kugaragara mu marushanwa n'amamurikagurishwa anyuranye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, akaba yarakunze kwibanda muri Uganda no mu Bufaransa.[4][5][6]

Ibyifashishijwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 [1]
  2. Imbyino gakondo za kinyarwanda#1. Umushayayo cyangwa Umushagiriro
  3. Rwanda’s Latest Statues: a Must See Tourist Site for African Travelers - Afropolitain
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. Rwanda’s New Beautiful Statues Are Definitely A Must See Tourist Site For African Travelers - FashionGHANA.com: 100% African Fashion
  6. [2]