Ikibuga k'indege

Kubijyanye na Wikipedia
bugesera Disrict

Ikibuga k'indege cya Bugesera[hindura | hindura inkomoko]

mu bikorwa bishimishije by'iterambere n'ubukungu u Rwanda rumaze kugeraho harimo n'iyubakwa ry'ikibuga k'indegegiherereye mu karere ka Bugesera.

Biteganyijweko iki kibuga kizaba gifite ubuso bwa metero kare ibihumbi 130, kizajya cyakira abagenzi miliyoni 8 ku mwaka, bazarushaho kugenda biyongera bakagera kuri miliyoni 14, ndetse kikazajya kinyuraho toni ibihumbi 150 by’ibicuruzwa bizajya bitwarwa n'indege zitwara imizigo.[1]

Ubukungu n'iterambere[hindura | hindura inkomoko]

air

Jules Ndenga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Aviation Travel and Logistics Holding (ATL) gikurikirana imyubakire y’iki kibuga cy’indege cya Bugesera, avuga ko nicyuzura bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.[2]

Aho ikibuga k'indege giherereye[hindura | hindura inkomoko]

iki kibuga k'Indege giherereye mu karere ka Bugesera mu birometero 40 mu majyyepfo yy'umujyi wa Kigali[3]

Imirimo n'ubufatanye[hindura | hindura inkomoko]

Ibikorwa byo kubaka ikibuga k'indege mpuzamahanga cya Bugesera byatangijwe na Perezida wa Repubulika yu Rwanda Paul Kagame muri Kanama 2017 nyuma yuko amasezerano ajyanye no kucyubaka yari yasinywe muri nzeri 2016 hagati ya Guverinoma yu Rwanda na sosiyete yy'ubwubatsi ikomoka mugihugu cya Portugal yitwa MOTAL ENGIL ENGENHARIA e CONSTRUCAO AFRICA kugirango izubake icyo kibuga.[4]

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://radiotv10.rw/dusogongere-ku-bwiza-bwikibuga-cyindege-cya-bugesera-kigeze-ahashimishije-cyubakwa-amafoto/
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Ikibuga-cy-indege-cya-Bugesera-kizaba-cyuzuye-bitarenze-Ukuboza-2022
  3. https://twitter.com/IGIHE/status/1569583122102259713
  4. https://rwandatribune.com/perezida-kagame-yahishyuye-igihe-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-kizatangira-gukoreshwa/