Jump to content

Ihuriro ry'abahinzi b'imbuto mu Karere ka Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Ihuriro ry'abahinzi b'imbuto mu Karere ka Rwamagana, ryatangijwe kuwa 9 werurwe 2023 n'abahinzi b'imbuto biyemeza guhuza imbaraga kugirango bibafashe kunoza umusaruro w'imbuto woherezwa mu mahanga no kumenya amakuru ku masoko agura umusaruro w’avoka n'izindi mbuto bahinga ku buso bugari mu Karere ka Rwamagana [1][2]

Abahinzi bagaragaza ko n'ibura igiti kimwe cya avoka gishobora kwera imbuto ziri ku biro 150 n’ibiro 200, izi mbuto nizo zoherezwa mu mahanga, iyi ikaba imwe mu mpamvu yatumye aba bahinzi b’imbuto bo mu karere bose bahuzwa kugira ngo barusheho gukoresha imbaraga bita ku mbuto bahinga, aho abahanga bemeza ko kuri hegitari imwe hagomba guterwaho ibiti 278.[1]

Mugambage ni umuhinzi wo mu murenge wa Muhazi, agira ati; dukwiye kwita ku kunoza umusaruro w’ibyo dukora kandi tukabiha agaciro, akomeza agira ati “Turasaba ko twabona abagoronome bihariye kuri avoka kuko mu bindi bihugu byo mu karere byaradusize cyane, turifuza ko habaho ba agoronome bazobereye muri iki gihingwa.

Rutishisha yibukije bagenzi be bafatanyije umwuga wo guhinga imbuto ko bakwiye kuzitaho, akomeza agira ati: “Mureke duhinge avoka kandi tuziteho, mwe abayobozi mudufashe ku bantu bafite za pepeniyeri batunganye neza ingemwe neza kandi turasaba ko aba bantu bakurikiranwa kugira ngo baduhe ingemwe nziza zateguwe neza.

  1. 1.0 1.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-abahinga-avoka-bashashe-inzobe-ku-cyateza-imbere-ubuhinzi-bwazo/
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/122354/rwamagana-abahinzi-bimyembe-barasabwa-kurwanya-utumatirizi-tubatera-igihombo-122354.html