Igishanga cya Masaka

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Igishanga Cya Masaka giherereye[1] mu karere ka Kicukiro. Iki gishanga kigiye gutunganywamo ikiyaga cyo kuruhukiramo[2]

Ibyo wamenya ku Igishanga cya Masaka[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Masaka giherereye mu Karere ka Kicukiro,gikunda kuzura mu bihe by’imvura, bikaba byagira ingaruka ku bikorwaremezo bigikikije.Hari umushinga wogukorwa gahunda y’uburyo igishanga cya Masaka cyatunganywa hagakorwamo ikiyaga cyo gutembereraho, bikaba bizanakemura n’ikibazo cy’imyuzure yajyaga ihaba.[3]Gutunganya igishanga kandi bizakorwa hagendewe ku muhanda wa gari ya moshi izahanyura, indi mihanda, kurwanya imyuzure ndetse n’ikiyaga.Kubakira umuzenguruko w’igishanga mu kukirinda imyuzure, bizafasha gutuma haba ikiyaga cyiza nka hamwe mu ho abantu bazajya bajya kuruhukira.nukuvuga ngo bivuze ko hakenewe izindi nyigo zirenze iyo kugomera igishanga, zikaba zizerekana uko ikiyaga kizacungwa, amazi yacyo uko azaba angana ndetse n’ibikorwa byo kuharuhukira bikenewe.Ni umushinga urimo miliyoni 175$ zo mu mushinga watewe inkunga na banki y’Isi wo kurengera ibidukikije muri Kigali n’indi mijyi iyunganira. Nibura hejuru ya 20% by’ibishanga byo muri Kigali bikeneya gutunganywa.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-02. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-02. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishanga-cya-masaka-kigiye-gutunganywamo-ikiyaga-cyo-kuruhukiraho