Igishanga cya Bahimba

Kubijyanye na Wikipedia

Igishanga cya Bahimba ni igishanga gihingwamo n'abaturage b'imirenge ya Bushoki , Tumba ,Mbogo na Base na Rusiga yose yo mu karere ka rulindo mu intara y'ajyaruguru . Igishanga cya Bahimba kiri mu karere ka Rulindo, kuwa mbere tariki 08/10/2012, Minisitiri w’Intebe, yasuye ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi bikorerwa mu gishanga cya Bahimba asanga icyo gishanga kitabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye,.[1]

Abayobozi[hindura | hindura inkomoko]

abayobozi b’akarere ka Rulindo yasabye gukoresha ingufu zose, bafatanyije n’abaturage, bagashaka imbuto ikwiranye n’icyo gishanga maze kigahingwa bakakibyaza umusaruro ku buryo bugaragara.[1] Kimwe muri ibyo bibazo ni amazi yireka ahantu hamwe ntagere mu mirima y’abaturage yose. Ngo hari imiyoboro y’amazi yagombaga gutunganywa itaratunganywa ariko barimo gushaka uburyo yatunganywa bafatanije na MINAGRI.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rulindo-Minisitiri-w-Intebe-arasaba-ko-igishanga-cya-Bahimba-kibyazwa-umusaruro