Igishanga Cyohoha

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya cyohoha

Igishanga cya Cyohoha kiri mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange, bamwe mu baturage bavuga ko babuze icyo bakora nyuma yo kubuzwa guhinga mu gishanga cya Cyohoha ahateye ibiti, mu gishanga cya Cyohoka hagati y’u Rwanda n’u Burundi.[1]

Urufunzo[hindura | hindura inkomoko]

mu myaka ya za 2000 ikiyaga cyaCyohoha, cyarakamye amazi ashiramo tukajya duhingamo urutoki, ibishyimbo, amateke n’imyumbati. Ariko mu mwaka muri 2016 REMA yatangiye kutwigisha uko twahinga imusozi tukareka guhinga mu kiyaga, batangira gutera imigano ku nkengero z’ikiyaga. itsinda ribungabunga ikiyaga cya Cyohoha. Avuga ko imyumvire yabo yahindutse ubu bakaba babungabunga ikiyaga babishyizeho umwete.[2] kubungabunga ikiyaga cya Cyohoha dufashwa kujya tubyaza umusaruro urufunzo bakuramo ari narwo rugira uruhare mu gukamyamo amazi. Umwe Ati: “Batwigishije gukora pipinyeri no gutubura imbuto z’ibiti byo gutera. Urufunzo dukura mu kiyaga turubohamo isakaro ryo gutwikiriza ingemwe kugirango ziticwa n’izuba zikuma.[2]

Imigano[hindura | hindura inkomoko]

Imigano iteye mu gishanga cya Murago iteye ku nkengero za Cyohoha, umushinga wa bamboo uzabafasha kuyibyaza umusaruro kuburyo bazatera imbere kandi bagakomeza no kubungabunga iki kiyaga n’ibidukikije muri rusange badafite imbogamizi z’ubushobozi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-bagizwe-imburamukoro-no
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-04-05. Retrieved 2023-04-05.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)