Igisabo
Igisabo ni kimwe mubikoresho byubashywe cyane mumuco nyarwanda.igisabo ni igikoresho bakoresha bacunda amata.
Igisbo nigikoresho gikoreshwa mumuco wakinyarwanda bacunda amata kugirango bayakuremo amavuta yinka== AHANDI GIKUNDA GUKORESHWA ==
Igisabo kandi gikoreshwa mu mihango nyarwanda myishi igiye itandukanye cyane cyane nko mubirori bijyanye no mu gushyingirwa aho bagiha umukobwa wakowe ahabwa igisabo nk'impano mu majyambere ajyanye mu rugo rwe mukumwifuriza [1] kuzatunganirwa akazahorana amata kuruhimbi[1].
Igisabo mu mihango y'ubukwe
[hindura | hindura inkomoko]Ubusanzwe m'umuco nyarwanda bubaha inka ndetse n'ibizikomokaho harimo nk'amavuta, amata,
nibindi si ibyo gusa kandi umuco nyarwanda wubaha cyane n'ibikoresho bifitanye isano n'inka
cyangwa bigira aho bihurira, nkaho usanga mumuco nyarwanda Igisabo gifatwa cyane nkigikoresho
cyubashywe, kuko usanga bagikoresha mumihango itandukanye y'ubukwe bwa kinyarwanda
aho usanga Igisabo gihabwa umukobwa washyingiwe nk'ikimenyetso cy'umuco bisobanura
kumwifuriza guhorana amata kuruhimbi,gutunga, ndetse no kugira abana.[2]