Igisibo

From Wikipedia
Jump to navigation Jump to search


Igisibo cyangwa Swaumu (izina mu cyarabu: صوم‎ ) ni inkingi ya kane mu nkingi eshanu z’idini ya Islam, kiba ku kwezi kwa Ramathan aho abinshi bakunda kuvuga ngo bari muri mwezi Ramathan. Kikaba kimara iminsi iri hagati ya makumyabiri n’icyenda na mirongo itatu, ukwezi kwa Ramathan kukaba kurangira ukwezi kwigaragaje. Iki gisibo kandi kiba ari itegeko kuri buri mu Islam.

Iki gisibo ngo ni igihe bafashe ngo bagikurikize gusa, nk’uko bigaragara mu gitabo gitagatifu cya Quran ku murongo bita ayah w’ijana na mirongo inani na gatatu, ahavuga ko abamaze kwemera bategetswe gusiba nk’uko byategetswe abababanjirije, aya akaba ari amwe mu magambo yahawe Abayisilamu kandi yubahwa na buri muyisilamu wese. Igisibo kandi kigabanyijemo ibice binyuranye: igice cya mbere kigizwe n’iminsi icumi y’impuhwe icya kabiri kigizwe nacyo n’iminsi icumi yo kwicuza cyangwa y’imbabazi indi minsi isigaye ikaba ari iminsi y’ubusabe.

Umunsi wo kurangiza igisibo bita Ilayidi (eid El-Fitr) utandukanye n’indi kandi wubahwa n’Abayisilamu bose, aho bajya gusenga, bagafata ifunguro, bagasabana kandi bakishima.

Imiyoboro[edit | edit source]