Igenamigambi ry'abafite ubumuga

Kubijyanye na Wikipedia

Igenamigambi ry'abafite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Inama y'igihugu y'abafite ubumuga (NCPD) iratangaza ko hagiye gukorwa ibarura rusange ry'abafite ubumuga mu gihugu hose[1], hiyongereyemo n'abana bari munsi y'imyaka itanu (5), bavukanye ubumuga ubwo aribwo bwose kuko mbere batabarurwaga.

Igenamigambi ry'abafite ubumuga mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD Ndayisaba Emmanuel, kuba abana bagiye kubarurwa, bizafasha kubakorerera ubuvugizi no kuvuzwa hakiri kare kuko ubusanzwe igenamigambi ry'abafite ubumuga ritajyaga ribatekerezaho.

Avuga ko kuba abana batabarurwaga mu bafite ubumuga, byatumaga hari abatangira kwitabwaho bararengeje igihe cyo kuvuzwa, bigatuma uburwayi cyangwa ubumuga bavukanye burushaho gukomera, umwana akarengerana ntavurwe, ariko ubu bizajya bihita byoroha kuko azajya avuka ahita ashyirwa mu mibare y'abagomba kw'itabwaho.

Agira ati kuvura ubumuga bukiri buto bizajya bituma umwana wabuvukanye yoroherwa vuba, aho gutegereza kuzakurikiranwa amaze gukura ndetse n'ubumuga afite bwaramuzonze, ikindi kandi iyo ubumuga buvuwe umwana akiri muto ubumuga bushobora gukosorwa, agasubira mubuzima busanzwe,ariko iyo yatinze kuvurwa ubumuga ntago buba bugikunze.

Gushyira abafite ubumuga mu byiciro[hindura | hindura inkomoko]

Ndayisaba avugako itegeko rigenga abafite ubumuga rigiye guhindukamo ingingo hagamijwe kumenya neza imiterere y'ubumuga, ndetse n'ingaruka bufite ku muntu ubufite kugirango harebwe uko afashwa.[2]

Ishakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abafite-ubumuga-bagiye-kubarurwa-hiyongereyemo-abana-bato
  2. http://mail.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-ibarura-ry-abafite-ubumuga-mu-rwanda