Ifumbire y’imborera
Ifumbire y’imborera
cyangwa imborera ituruka ku bisigazwa by’inyamaswa n’ibimera byaboreye ahantu. Imborera ikungahaye ku byangombwa bitunga ibimera. Ubutaka bworoshye bunyurwamo n’amazi vuba (umusenyi) irabufatanya bukegerana. Ubutaka bufatanye cyane bw’intamenwa (ibumba ryumye) ibuha koroha bugahumeka ndetse igaha intungamubiri igihingwa gikenera,bityo bigatuma gikura neza ukobikwiye kigatanga umusaruro.[1][2][3][4][5]
Uko imborera ikorwa
[hindura | hindura inkomoko]ifumbire iba igizwe n’uruvange rugizwe n’amase y’inka avanga n’ibisigazwa by’umusaruro w’ibigori, ibarizo, ubwatsi bwitwa sitariya atunganyiriza mu cyobo cyabugenewe, rukamaramo amezi atanu, nyuma yaho akaba ari bwo atangira kuyikoresha mu buhinzi bwe.[2]
uko ikoreshwa
[hindura | hindura inkomoko]Mu buhinzi hakenerwa ifumbire y’imborera iboze kandi ihoze kugira ngo ifashe ubutaka noneho ibihingwa bizatange umusaruro mwiza. Ingano y’ifumbire y’imborera ikoreshwa kuri Ari 1, iKoresha ibiro 100 kuri Ari 1 = cyangwa ingorofani 2, Ishyirwamo hashize ibyumweru 2 ishwagara igiyemo cyangwa mu gihe cy’itera , Yinyanyagize mu murima uhite urenzaho igitaka mu gihe usanza, imborera ikoreshwa rimwe n'arimwe hamwe Ishwagara ikoreshwa mu buhinzi butandukanye nko mu buhinzi bw’akumisozi, imborera hamwe n'ishwagara kandi Ikoreshwa iyo ubutaka busharira hakoreshwa kg 30 by’ishwagara inoze kandi yumutse kuri Ari imwe buri myaka 2 , ishwagara Ishyirwa mu murima nibura ibyumweru 4 mbere yo gutera , Ishwagara kandi Inyanyagizwa mu murima ugahita urenzaho igitaka.[2][3][6][7][8][9][10][11]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://kubahonet.com/tag/kwita-ku-butaka/
- ↑ 2.0 2.1 2.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kwitunganyiriza-ifumbire-y-imborera-bimufasha-kuzigama-asaga-ibihumbi-700-buri-gihembwe
- ↑ 3.0 3.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://imvahonshya.co.rw/kamonyi-basabwe-gukoresha-ifumbire-yimborera-iboze-kandi-ihoze/?fbclid=IwAR1PnvhrkHn-fst0Z1k-QSLLFcZMQb8W-xWBlHb3-POs_kAqAlucQTe5r1A
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/Abashoramari-bagiye-gusarura-amafaranga-mu-myanda-yapfaga-ubusa
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umuvuno-mushya-w-abahinzi-nyuma-y-izamuka-ry-ibiciro-by-ifumbire
- ↑ https://www.intyoza.com/2022/09/21/kamonyi-ibyakabaye-ifumbire-yimborera-yunganira-imvaruganda-bigirwa-umwanda-guverineri-kayitesi/
- ↑ https://www.intyoza.com/2022/09/21/kamonyi-ibyakabaye-ifumbire-yimborera-yunganira-imvaruganda-bigirwa-umwanda-guverineri-kayitesi/
- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/gatsibo-ubuyobozi-buragira-abahinzi-inama-yo-kwikorera-no-gukoresha-ifumbire-yimborera/