Ubutaka

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka
Umudugudu

Itegeko ry'ubutaka mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Kubungabunga Ubutaka
Ubutaka

itegeko risimbura iryariho muri 2013, leta ikavuga ko kurivugurura byatewe n'ibibazo byagiye bigaragara kandi bigomba gukemurwa n'itegeko rigenga ubutaka rivuguruye. Bimwe mu bikubiye mu itegeko rishya rigenga ubutaka ni ingingo yongera igihe cy'ubukode bw'ubutaka. Itegeko riherutse kwemezwa n'abadepite ryemerera umuturage uburenganzira ku butaka mu gihe cy'imyaka igera kuri 99, ni mu gihe itegeko ryariho ryatangaga uburenganzira ku butaka kugera ku myaka 20.[1][2]

Ubutaka

Ubutaka[hindura | hindura inkomoko]

Itegeko rishya rigenga ubutaka mu Rwanda rivuga kandi ko ubutaka bushobora kugabanywamo imigabane myinshi ku mpamvu zitandukanye, buri mugabane ukabona icyangombwa cyawo cy'ubutaka. Hagati aho ariko, abarinenga bavuga ko riha uburenganzira bwinshi abanyamahanga, cyane cyane abashoramari, mu buryo ngo bishobora gutuma Abanyarwanda baciriritse babura ubutaka.[1][3]

Ikigo cy'igihugu cy'ubutaka[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo cy'igihugu cy'ubutaka, kiratangaza ko icyangombwa cy'ubutaka cyamaze gukurwa mu buryo bw'impapuro kigashyirwa mu buryo bw'ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukemura byinshi mu bibazo byagaragaraga mu butaka.Hagamijwe gufasha Leta y'u Rwanda gukuraho ikiguzi cyo gusohora ibyangombwa byo mu buryo bw'impapuro, kwihutisha serivise z'ubutaka, guca burundu guhererekanya ubutaka mu buryo butemewe, gukumira inyandiko mpimbano z'ibyangombwa by'ubutaka n'ibindi bibazo, hafashwe umwanzuro wo kuvana icyangombwa cy'ubutaka mu buryo bw'impapuro, kigahindurwa icyemezo koranabuhanga cy'iyandikisha ry'ubutaka. Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'ubutaka, avuga ko iki cyangombwa kije gukemura byinshi mu bibazo byagaragaraga muri serivise z'ubutaka.[4][5]

Mu ikoranabuhanga[hindura | hindura inkomoko]

Ku baturage, ngo itangwa ry'icyangombwa koranabuhanga cy'iyandikisha ry'ubutaka, rizabafasha muri ubu buryo. Umwe yagize ati hari ukuntu usanga ufite nk'icyangombwa cy'ubutaka ariko ari igipapuro hakaba habaho nk'ibibazo by'umuriro inzu ikaba yafatwa, ibyangombwa byinshi bigahiramo ugasanga urakibuze muri ubwo buryo kandi kongera kukibona ari ibintu birebire, gusa ni ibintu bizaba ari byiza cyane, bijyana naho isi igeze mu ikoranabuhanga, ibintu byose byagiye mu ikoranabuhanga. Undi yagize ati "ni byiza kuko iyi gahunda y'ibipapuro umuntu yabigendanaga agashobora kuba yabita mu nzira kugirango wongere kubibona bikakugora ariko bigiye muri sisiteme wenda wanabitaye wajya kureba ibyangombwa byawe ukabisanga muri sisiteme".  Ni nazo mpamvu, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, avuga ko mu nyungu z'umuturage biteguye gukomeza ubufatanye n'ikigo cy'ubutaka, Icyemezo koranabuhanga cy'iyandikisha ry'ubutaka kizajya gihabwa umuntu wese wasabye serivisi z'ubutaka ,yaba uwandikishije uburenganzira ku butaka ku nshuro ya mbere cyangwa uwandikishije impinduka iyo ariyo yose mu gitabo cy'ubutaka.[4][6]

Irembo[hindura | hindura inkomoko]

Inzego zishinzwe imicungire y'ubutaka zavuze ko  mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze ku rubuga Irembo nk’uko na serivisi z’irangamimerere zihatangirwa.

Ni kenshi humvikana abaturage binubira serivisi mu mitangire y'ibyangombwa by'ubutaka. Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ikigo gishinzwe ubutaka cyatangaje ko mu kwezi kwa 12 uyu mwaka hazatangira gutangwa ibyangombwa by’ubutaka binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, umuturage anyuze ku Irembo.[7][8]

Abaturage

UMUTURAGE[hindura | hindura inkomoko]

Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera. Umuyobozi w'ikigo cy'ubutaka agira ati Kuriya umuturage yamaraga gukora ihererekanya, akazategereza ko icyangombwa kiboneka ngo azajye kugifata, byari birimo urugendo runini, no kubimenya ko byasohotse (byageze ku Murenge) hari aho atabimenyaga, ugasanga ya serivisi iratinda cyane. Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga. Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.[9][10]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-58212620
  2. https://umuseke.rw/2022/04/hemejwe-ishyirwa-mu-bikorwa-ryitegeko-rishya-ryubutaka-mu-rwanda/
  3. https://bwiza.com/?U-Rwanda-ruracyashaka-icyo-ruzakoresha-ubutaka-rwahawe-mu-mahanga
  4. 4.0 4.1 https://www.isangostar.rw/icyangombwa-cyubutaka-cyahinduwe-icyikoranabuhanga
  5. https://kiny.taarifa.rw/imikoreshereze-yubutaka-idafututse-igiye-gutuma-minisitiri-mujamawamariya-yitaba-inteko/
  6. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/rwanda-mu-bugarama-abarurage-bahawe-ibyangombwa-by-ubutaka-bari-bategereje/6359143.html
  7. https://www.rba.co.rw/post/Ibyangombwa-byubutaka-bigiye-kuzajya-bitangirwa-ku-rubuga-Irembo
  8. https://support.irembo.gov.rw/is/support/solutions/47000523309
  9. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hatangiye-gutangwa-icyangombwa-koranabuhanga-cy-ubutaka
  10. https://mucuruzi.com/ubutaka-bwiza-bugurishwa-bufite-ubuso-bungana-na-25-30m-kigurishwa-price-1-5m/