Icyayi cya te veri

Thé vert soma "te veri" ni amajyane akoreshwa mu kunnya icyayi.
ITANGIRIRO[hindura | hindura inkomoko]
te veri ni ubwoko bw’amajyane akoreshwa mu gukora icyayi, cyikaba icyayi cy’icyatsi mu Rwanda.[1]
AKAMARO[hindura | hindura inkomoko]
- te veri yifitemo ibyitwa polyphenols ikaba igira akamaro ku kuvana imyanda y’uburozi mu mubiri (antioxidants) iba yinjiyemo binyuze mubyo urya.
- Yifitemo caffeine itandukanye niyo mu ikawa.
- Kunywa te veri bifasha mu kurinda kanseri y’uruhu n’itwikwa ry’imirasire y’izuba mibi.
- te veri Kuyinywa bifasha mu kurinda no kurwanya diyabete.[2]
INGARUKA MBI[hindura | hindura inkomoko]
te veri ubu nta ngaruka mbi zari zerekanwa, gusa hari ibyo kwitondera:
- Si byiza kuyinywana n’indi miti
- Niba ugira ubwivumbure kuri caffeine, ishobora kugutera kubura ibitotsi, isesemi no kuruka, kwigunga no kwiheba
- Niba ufata imiti ibuza amaraso kuvura nka Warfarin (Coumarin) si byiza kuyinywa kuko burya ibamo Vitamin K, ituma amaraso avura.[1][2]