Icyayi cya te veri

Kubijyanye na Wikipedia
Te veri

Thé vert soma "te veri" ni amajyane akoreshwa mu kunnya icyayi.

ITANGIRIRO[hindura | hindura inkomoko]

te veri ni ubwoko bw’amajyane akoreshwa mu gukora icyayi, cyikaba icyayi cy’icyatsi mu Rwanda.[1]

AKAMARO[hindura | hindura inkomoko]

  • te veri yifitemo ibyitwa polyphenols ikaba igira akamaro ku kuvana imyanda y’uburozi mu mubiri (antioxidants) iba yinjiyemo binyuze mubyo urya.
  • Yifitemo caffeine itandukanye niyo mu ikawa.
  • Kunywa te veri bifasha mu kurinda kanseri y’uruhu n’itwikwa ry’imirasire y’izuba mibi.
  • te veri Kuyinywa bifasha mu kurinda no kurwanya diyabete.[2]

INGARUKA MBI[hindura | hindura inkomoko]

te veri ubu nta ngaruka mbi zari zerekanwa, gusa hari ibyo kwitondera:

  • Si byiza kuyinywana n’indi miti
  • Niba ugira ubwivumbure kuri caffeine, ishobora kugutera kubura ibitotsi, isesemi no kuruka, kwigunga no kwiheba
  • Niba ufata imiti ibuza amaraso kuvura nka Warfarin (Coumarin) si byiza kuyinywa kuko burya ibamo Vitamin K, ituma amaraso avura.[1][2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://umutihealth.com/the-vert/
  2. 2.0 2.1 https://amarebe.com/ibyiza-9-byo-kunywa-icyayi/