Icyayi

Kubijyanye na Wikipedia
Icyayi (Turukiya)
Icyayi (Turukiya)
Icyayi (Malesiya)
Camellia sinensis
ICYAYI CY`U RWANDA

Icyayi (izina ry’ubumenyi mu kilatini: Camellia sinensis) ni ikimera.

Icyayi ni igihingwa gihigwa hafi yo ku isi yose, aho tuzasanga no mu RWANDA nacyo ari igihugu kimaze kumenyekana kubera icyayi cyiza bahinga ndetse banatunganya nk`uruganda rwa Rwanda Mountain Tea.

Umurima w'icyayi

icyayi rero abantu banywa bagitegura twifashishije amanjyani ndetse namazi ashushye, aho tuzasanga gifite impumuro nziza, gitera umubiri imbaraga kandi hari byinshi cyungura ubuzima nko gutuza no kuruhuka.[1]

Icyayi na Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Imigambi mishya ku Cyayi cy’u Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda, icyayi cyabaye igihingwa ngenga bukungu mbere ya 1960. Icyayi bagemura mu mahanga cyatangiye guhingwa muri 1965. kuva icyo gihe icyayi nacyo cyiri mu bihingwa ngenga bukungu byinjiza amadevise menshi mu gihugu nyuma y’ikawa. Aho igiciro cy’ikawa ku masoko mpuzamahanga kigwiriye mu myaka ishize, icyayi ni cyo kiri ku mwanya wa mbere mu kwinjiza amadevise kugera hejuru 34% y’ibigurishwa mu mahanga byose.

Inganda z’icyayi mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Icyayi cyatangiye guhingwa mu Rwanda muri 1952. Kuva icyo gihe, umusaruro wacyo ugenda wiyongera bihagije, kuva kuri toni 60 muri 1958, kugera kuri 1,900 muri 1990, kuri toni 14,500 mu 2000, ugahebuza rwose kugera kuri toni 17,800 muri 2001. Hejuru ya 90% z’umusaro wacyo ugurishwa mu mahanga, ariko kigize agace gato cyane mu isoko mpuzamahanga gahwanye na toni miliyoni 1.4 gusa.

Icyayi gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya m 1,900 na m 2,500, no mu bibaya byumukije neza ku butumburuke hagati ya 1,550m na m 1,800m [2] . Icyayi gihingwa mu turere 11. Ku buso bwa ha 12,500 mu majyaruguru, iburengerazuba no mu ntara y’amajyepfo. Icyayi kigomba guhingwa hafi y’inganda zigitunganya kuko kigomba kujya gutunganyirizwa mu ruganda nyuma y’amasaha make kimaze gusoromwa..

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]