Icyayi Mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Icyayi cyiza

Mu Rwanda Icyayi cyatangiye guhingwa mu 1961. Mu mwaka wa 2018 cyakorwagamo n’abahinzi 42840, gihingwa kuri hegitari 26897 mu turere 12 tw’igihugu. Ingano yacyo yarazamutse iva kuri toni 14 500 mu 2000 igera kuri toni 27 824 mu 2017/2018.

Icyayi cy mugishanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB)[1], kigaragaza ko mu 2016-2017 icyayi cyoherejwe mu mahanga cyari toni 25,128 zavuyemo miliyoni $74,5 mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018 habonetse toni 27 824 zasaruwemo miliyoni $88.

Mu 2018 mu Rwanda hari inganda 16 zitunganya icyayi. Mu bakoranaga na zo abagore bari 60% n’abagabo 40%. Icyayi cy’u Rwanda kimaze kuba ubukombe, muri Gicurasi umwaka ushize cyahawe ibihembo 11 muri 12 byatangiwe mu Nama yahuje Abahinzi b’Icyayi muri Afurika, yabereye i Nairobi.[2][3]

Ubwoko bw`icyayi[hindura | hindura inkomoko]

Tangawizi Tea

mu Rwanda haramoko menshi yicyayi harimo:

-mild blend

-green tea

-gold blend

-tangawize tea

Ginger and Lemon Tea

-ginger & lemon tea

-charmomile tea

-peppermint

-organic black tea

-black tea leaves[4]

REBA[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.naeb.gov.rw/index.php?id=1
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-18. Retrieved 2022-05-18.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.nyungweforestnationalpark.org/gisovu-tea-estate-in-nyungwe-forest-national-park/
  4. https://www.plendify.com/shop/rwanda-mountain-tea-ltd