Ibitaro bya Byumba
Ibitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi
Ibyo wamenya
[hindura | hindura inkomoko]Mu mwaka 2012 ibi bitaro byahombye agera kuri miliyoni 19,4. Mu mwaka 2013 ibitaro bya Byumba byahombye agera kuri miliyoni umunani naho mu mwaka 2014 bihomba nanone miliyoni umunani. kubera abarwayi bamara kuvurwa bakira bagatoroka ibitaro batishyuye.[1] Abaganga bavuga ko badashobora kwanga kwakira umurwayi ngo ni uko aje nta mafaranga yitwaje. Umurwayi ugejejwe ku bitaro akeneye ubuvuzi yitabwaho maze kwishyuza bikaza nyuma ariko ubuzima bw’umuntu ngo bwabanje kurengerwa.[2]
Ibindi wamenya
[hindura | hindura inkomoko]Mu myaka ishize humvikanye inkuru y'umukecuru w’imyaka 85 y’amavuko wavugaga y’uko kuva yasama inda mu mwaka 1978 atarabyara,Yavugaga y’uko iyi nda yayitwise kera mu myaka 30 ishize barayizinga.Akaba atuye mu cyaro cyo mu murenge wa Rutunga mu kagari ka Indatemwa mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.[3]Tariki ya 10 Ukwakira 2017 nibwo uyu mukecuru yerekeje ku Kigonderabuzima cya Rwesero kiri hakurya ya Muhazi mu murenge wa Rwamiko muri Gicumbi.