Ibiryo by’Amatungo

Kubijyanye na Wikipedia
Ubwatsi

Aborozi mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2022 bari bafite icyizere ko bagiye gukira igihombo baterwaga no gukura kure ibiryo by’amatungo bakabasha guhaza amasoko y’amatungo abahuza n’Abanye Congo.[1]

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu Murenge wa Kanjongo ahazwi nka Kabuga hafunguwe ububiko bw’ibiryo by’amatungo bufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga 50.[2]Ibiryo by’inkoko, ingurube, n’inka aba borozi babikuraga mu Mujyi wa Kigali bikabageraho bihenze cyangwa byangiritse kubera gupakiranwa n’ibindi bicuruzwa birimo amavuta n’imisumari.[3]Ubu bubiko bufite ubushobozi bwo kubika toni zirenga 50 z’ibiribwa by’amatungo. Ku ikubitiro hagejejwemo ibiribwa by’ingurube, inkoko n’inka mu minsi iri imbere bateganyaga gushyiramo n’ibiribwa by’amafi.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/nyamasheke-begerejwe-ibiryo-by-amatungo-byitezweho-kubafasha-guhaza-amasoko
  2. https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/nyamasheke-begerejwe-ibiryo-by-amatungo-byitezweho-kubafasha-guhaza-amasoko
  3. https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/nyamasheke-begerejwe-ibiryo-by-amatungo-byitezweho-kubafasha-guhaza-amasoko
  4. https://www.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/nyamasheke-begerejwe-ibiryo-by-amatungo-byitezweho-kubafasha-guhaza-amasoko