I Buhanga kwa Gihanga

Kubijyanye na Wikipedia
ishyamba rya Buhanga

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

I Buhanga kwa Gihanga ni agace nyaburanga kandi gakorerwamo ubukerarugendo gaherereye mu Kagari ka Bukora, Umurenge wa Nkotsi ho mu karere ka Musanze aka gace kakaba kabumbatiye ibintu byinshi byarangaga umuhango wo kwimika Abami mu Rwanda rwo hambere.[1][2]

Ishyamba[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba

Ukimara kwinjira muri aka gace kagizwe ahanini n’ishyamba, utungurwa n’umutuzo udasanzwe uhagaragara ndetse n’ibiti byo mubwoko butandukanye budakunze kugaragara hirya no hino mu Rwanda. Hirya y’amoko atandukanye y’ibiti hamwe n’umutuzo urangwa muri kariya gace, unahabona ibimenyetso byifashishwaga mu kwimika abami mu myaka yatambutse ukabasha kubisobanukirwa ubifashijwemo n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uhakorera buri munsi.[1][3]

Igiti cy’inyabutatu y’Abanyarwanda[hindura | hindura inkomoko]

Ishyamba rya Buhanga rigaragaragaramo amoko menshi atandukanye y’ibiti gusa igifite amateka akomeye ni icyitwa ‘Igiti cy’inyabutatu y’abanyarwanda’. Iki giti iyo utacyitegereje neza ubona ari kimwe mu gihe nyamara cyigizwe n’amoko atatu atandukanye y’ibiti ariko bifatanye byose mu buryo witegereza bukakuyobera. agira ati “Nk’uko ubibona ushobora gutekereza ko iki ari igiti kimwe, ariko ni ibiti bitatu bigizwe n’umuvumu, icya kabiri ni Umusando naho icya gatatu ni Igihondohondo.” Iki giti haba hari igisobanuro cyihariye gifite mu mateka y’Abanyarwanda? Mu gusubiza icyo kibazo muzehe Hategekimana agira ati “Iki giti kivuze byinshi ku mateka y’Abanyarwanda kuko iyi nyabutatu ni amako atatu yuzuzanyaga y’Abanyarwanda abazungu bataraza ngo bayatanye.[1][4]

Iriba rya nkotsi

Iriba rya Nkotsi na Bikara[hindura | hindura inkomoko]

Iriba rya Nkotsi na Bikara ryafatwaga nk’Icyuhagiro cy’umwahi; aha ngo umwami yashyirwaga muri iryo riba maze akogeshwa amazi ‘azira inenge’ arigize hagamijwe kumurinda abanzi bashoboraga kumutera. mwami nyuma yo kozwa, yagombaga guhita ayobora inama yamuhuzaga n’abagaragu be bakuru, iyo nama yabaga irimo n’Abiru maze akababwira imigabo n’imigambi afite mu gihe cy’ubutetsi bwe.” Ku rundi ruhande amakuru atangwa n’abaturage baturiye ririya riba ahuriza ku kuritangarira ibintu bahuza no kuba amazi yaryo ngo adashobora gukama bakaba kandi ngo batangazwa no kuba amazi yaryo aba menshi mu gihe cy’izuba ryinshi noneho mu gihe cy’imvura nyinshi bwo akagabanuka.[1]

Inzu y'umwami

Inzu y’umwami[hindura | hindura inkomoko]

Inzu y’umwami ni kimwe mu byari bigize agace ka Buhanga gusa magingo aya ntabwo yo igihari, mu gusobanura iby’iyo nzu Hategekimana avuga ko “Yari inzu imanitse hagati y’ibiti bibiri binini.” Akomeza agira ati “ Yari inzu ya Kinyarwanda isakaje ibyatsi, ntiyigeze isenywa ahubwo yageze aho irahanuka. Buri wese wajyaga kuba umwami yagombaga kwinjira muri iyo nzu agahabwa imigisha n’Abiru(Abagaragu b’umwami), akaba ari imihango yakorwaga mbere y’uko umwami yima ingoma.” Yongeraho ati “ Iyo nzu yari ifite ibyumba bitatu; kimwe cyicarwagamo n’umwami, icyo yabikagamo ibye n’icyo abamusuraga bamutegererezagamo; iki cyumba kandi ni nacyo Abiru bicaragamo bari mu migenzo yabo.” Hategekimana asobanura ko imihango yo kwimika umwami yamaraga igihe, ngo muri iyo mihango umwami yahabwaga imitsindo ikozwe mu ruvangitirane rw’ibyatsi maze akayinywa kugira ngo ‘imurinde’ abanzi mu gihe ari ku ngoma.[1][5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 https://www.rwandamagazine.com/umuco/article/ibyihariye-biranga-i-buhanga-kwa-gihanga-agace-kabumbatiye-amateka-y-iyimikwa
  2. https://igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/ubwoko-icumi-bw-inyamaswa-ziri-gukendera-mu-rwanda
  3. https://ar.umuseke.rw/menya-buhanga-eco-park-niriba-ryamateka-rya-nkotsi-na-bikara.hmtl
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mateka/article/sobanukirwa-nkotsi-na-bikara-aho-abami-b-u-rwanda-bimikirwaga-uwahavogereye-yaburiwe-irengero
  5. https://bwiza.com/?Buhanga-bwa-Gihanga-Uko-Burugumesitiri-yaburiwe-irengero-nyuma-yo-gushaka