INAMA Y' IGIHUGU Y' ABANTU BAFITE UBUMUGA
Inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga ni urwego rwa leta rwigenga, rureberera abafite ubumuga mu Rwanda rukagira inzego z' imitegekere kandi rukagenzurwa na guverinoma. [1]
ABAYIGIZE
[hindura | hindura inkomoko]Inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga igize na abantu bose bafite ubumuga. [2]
Inzego zigize inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga
[hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda inama y' iguhuguy' abantu bafite ubumuga igizwe n' inzego 3 zikurikira:
- Inama rusange , akaba arinarwo rwego rukuru ruyobora, rukanafata ibyemezo.
- Comite nyobozi ni urwego rushinzwe gushyira mubikorwa ibyemezo byafashwe ni nama rusange.
- Ubunyamabanga Nshingwabikorwa ni rwo rwego rushizwe imikorere yaburi munsi y' inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga rukagira abakozi bagera kuri 21 bahoraho kandi rukayoborwa n' Umunyamabanga nshingwabikorwa, ndetse rushinzwe guhuza ibikorwa by' abafatanyabikorwa. [3]
Inshingano z' inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga
[hindura | hindura inkomoko]inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga igira inshingano nyinshi ariko zikubiye mu 10 zingenzi:
- Kubaka ubushobozi bw' abantu bafite ubumuga.
- Kugira uruhare mugukumira ibitera ubumuga.
- Guhuza ibikorwa bigamije gutezimbere abantu bafite ubumuga
Ibikorwa by' inama y'igihugu y' abantu bafite ubumuga
[hindura | hindura inkomoko]Inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga igira ibikorwa byinshu byibanda kugutezimbere abafite ubumuga harimo kumenya imibare y' abantu bafite ubumuga mu Rwanda, kumenya ubuko bw' ubumuga abanyamuryango bafite, kumenya no kugena ibikenewe nki insimburangingo n' inyunganirangingo no' ubuvuzi bw' abafite ubumuga.
Ibarura rusange ry' abantu bafite ubumuga mu Rwanda [4]
[hindura | hindura inkomoko]Inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga mu Rwanda yatangije ibarura rusange ry' abantu bafite ubumuga mu Rwanda rigamije kumenya umubare w' abafite ubumuga, ubwoko bw' ubumuga bafite naho baherereye.
hashingiwe ku ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 3,4% by' abaturage bose bivuzeko ari 391.775 muri aba abagore basaga ibihimbi 216 naho abagabo ni ibihumbi 174 n' imisago, akarereka Nyagatare kaza ku isinga mukugira umubare munini w' abafite ubumuga gakurikirwa na akarere ka Gasabo naho Nyarugenge niyo ifite umubare muto w' abantu bafite ubumuga aho ifite abasaga ibihumbi 8.
Ibarura ry' uyu mwaka biteganyijweko rizagaragaza imibare mpamo y' abantu bafite ubumuga mu Rwanda ndetse n' amakuru yose aberekeyeho kuko inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga yatangaje ko hazifashishwa ikoranabuhanga muri iri barura rikazamara amezi 4 guhera muri Ukuboza 2023. [5] [6]
Intanganturo.
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2011/rw-government-gazette-dated-2011-02-12-no-special.pdf
- ↑ https://www.ncpd.gov.rw/news-details?tx_news_pi1%5Bday%5D=25&tx_news_pi1%5Bmonth%5D=6&tx_news_pi1%5Bnews%5D=269&tx_news_pi1%5Byear%5D=2020&cHash=7d48a0a1217f7a78d99836855d536ddf
- ↑ https://www.ncpd.gov.rw/news-details?tx_news_pi1%5Bday%5D=25&tx_news_pi1%5Bmonth%5D=6&tx_news_pi1%5Bnews%5D=269&tx_news_pi1%5Byear%5D=2020&cHash=7d48a0a1217f7a78d99836855d536ddf
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-ibarura-ry-abafite-ubumuga-mu-rwanda
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangiye-ibarura-ry-abafite-ubumuga-mu-rwanda
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukusanya-amakuru-y-abantu-bafite-ubumuga-bizazana-impinduka-mu-mibereho-yabo