Inyunganirangingo

Kubijyanye na Wikipedia

Inyunganirangingo ni uburyo bukoreshwa mu kunganira no gufasha ingingo z' abafite ubumuga mu mibereho n' imikorere yabo ya buri munsi. bigatuma bisanga kandi bakabasha gukora imirimo imwe ni mwe nkabandi bose. ibi mundimi z' amahanga byitwa: ( assisstive devices).[1]

Uko bihagaze mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

abafite ubumuga mu Rwanda barashima leta ko ntako itagira ngo ibafashe kubona Inyunganirangingo n' Insimburangingo ariko bagasaba ko izi serivisi zajya zibegerezwa kuburyo bazibona hafi yabo bitabagoye. ndetse banifuza ko bajya bazihabwa ku bwisungane mu kwivuza ( mutuel de sante).[2]

Umuyobozi w' inama y' igihugu y' abantu bafite ubumuga mu Rwanda " Olivia MBABAZI" avuga ko mu bibazo byugarije abafite ubumuga mu Rwanda ari ukubono insimburangingo n' inyunganirangingo kuko mu gihugu hose hari ibitaro 4 bitanga iyi serivisi hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza bityo rero hari bamwe bakigorwa no kubona izo serivisi, gusa Minisiteri y' ubutegetsi bw' igihugu mu Rwanda ivuga ko hari gushyirwa imbaraga mu kwegereza serivisi abaturarwanda byumwihariko abafite ubumuga bityo rero bidatinze izo serivisi zizagera mubitaro byinshi mu gihugu hose kuburyo abafite ubumuga batazongera kugorwa no kuzibona hafi.[3][1]

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umuseke.rw/2024/01/rusizi-abafite-ubumuga-bahawe-inyunganirangingo/
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/abafite-ubumuga-bifuza-ko-barushaho-kwegerezwa-insimburangingo-n-inyunganirangingo
  3. https://www.ncpd.gov.rw/fileadmin/Reports/Isurwa_ry__ibigo_bikora_insimburangingo.pdf