IMYUKA IVA MU BINYABIZIGA NO MUNGANDA IHUMANYA IKIRERE

Kubijyanye na Wikipedia
Ibinyabiziga badasohora ibyotsi bihumanya ikirere nibyo u Rwanda rwemera
Inganda
Uruganda

Reta y'u Rwanda yatangije gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere iyo myuka ikaba iva byumihariko; mu binyabiziga cyane cyane mu modoka hakorwa ubugenzuzi mu binyabiziga byakozwe mbere ya 1992 harebwa amavuta akoresha na za moteri no kugabanya imyuka iva munganda na handi hatandukanye [1].

Intego u Rwanda rufite mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere[hindura | hindura inkomoko]

Intego igihugu cy'u Rwanda cyihaye yo kugabanya ku gipimo cya 38% imyuka yoherezwa mu kirere ikagipfukirana ibizwi nka (Green House Gases), izaba yagezweho mu gihe cyateganijwe cy'imyaka 10 iri imbere, ibi bikazunganirwa na gahunda zisanzweho zo kubungabunga ibidukikije zashyizweho na leta y'u Rwanda mukubungabunga ibidukikije. Iyi ntego yo kugabanya 38% ry'imyuka yoherezwa mu kirere izaba yagezweho muri 2030 nkuko Leta y'u Rwanda yabyiemeje [2].

Ibarurisha mibare ku myuka yorezwa mu kirere mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Bimwe mu byohereza imyuka myinshi mu kirere mu Rwanda hari ibinyabiziga byohereza imyuka ingana na 13%, ibikorwa by'ubwubatsi nk'imihanda n'ibindi byohereza 14% by'imyuka, naho imyuka iva mu butaka ijya mu kirere ingana na 16%, amafumbire mvaruganda yoherezayo mu kirere imyuka ingana na 13%  mu gihe ibishingwe byohereza 5% by'imyuka mu kirere[3].

Amwe mu masezerano u Rwanda rwasinye mu kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere.[hindura | hindura inkomoko]

Reta y'uRwanda yasinye amwe mu masezerano mpuza mahanga ajyanye no kugabanya imyuka ihumanya ikirere iva mu bikorwa bya muntu aya masezerano naya akurikira :

  • Amasezereno ya parisi[4]
  • Amasezerano ya kigali[5]
  • Amasezerano ya Afurika y'iburasirazuba mu kurengera ibidukikije[6]
  • Amasezerano ya afurika mu kubungabunga ibidukikije[7]
  • Amasezerano mpuzamahanga mu kurengera ibidukikije
  • Nandi atandukanye ajyanye no kurengera ibidukikije hagabanywa imyuka yoherezwa mu kirere [8].

Icyo itegeko nshinga rya repubulika y'u Rwanda rivuga kubidukikije .[hindura | hindura inkomoko]

ITEGEKO NGENGA N° 04/2005 RYO KUWA 08/04/2005 RIGENA UBURYO BWO KURENGERA, KUBUNGABUNGA NO GUTEZA IMBERE IBIDUKIKIJE MU RWANDA[9]


Ibikorwa u Rwanda ruri gukora mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere iva mu binyabiziga na handi hatandukanye.[hindura | hindura inkomoko]

Reta y'uRwanda yashyize imbaraga mu kugabanya bimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije cyane ibisohora imyuka yangiza ihumanya ikirere .

Murwego rw'ibinyabiziga hakozwe ibi bikurikira

  • Ubugenzuzi bw'ibyotsi bisohaka mu kinyabiziga
  • ubukangura mbaga ku binyabiziga bishaje
  • Gukimira iyinjizwa ry'ibinyabiziga bishaje mu Rwanda
  • Ubukangura mbaga mu gukoresha amavuta y'ibinyabiziga meza
  • Ikoresha ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu Rwanda (Bikaba byaranashyizwe mu bikorwa hari moto ,imodaka[10] ubu mu Rwanda zikoresha amashanyarizi ).[11]


Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-yahagurukiye-ikibazo-cy-imodoka-zisohora-imyuka-ihumanya-ikirere
  2. https://umwezi.rw/?p=8960
  3. https://www.rba.co.rw/post/Leta-yizeye-kugabanya-38-yigipimo-cyimyuka-yoherezwa-mu-kirere-mu-myaka-10
  4. https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-40117832
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-25. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://flash.rw/2022/03/02/u-rwanda-rwahawe-miliyari-63-frw-azifashishwa-mu-kurengera-ibidukikije/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwahawe-miliyari-63-frw-azifashishwa-mu-kurengera-ibidukikije
  7. https://imvahonshya.co.rw/?p=3400
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-25. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://gazettes.africa/archive/rw/2005/rw-government-gazette-dated-2005-05-01-no-9.pdf
  10. "Archive copy". Archived from the original on 2022-04-25. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  11. "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-03. Retrieved 2022-04-25.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)