Jump to content

IBIKORWA BYA PRINCE KIIZ NA BOBO POR.SANTANA

Kubijyanye na Wikipedia

Aya mazina yose arazwi cyane mu ndirimbo nyarwanda ndetse hari n’amwe yasohotse igihugu.

Bob Pro.

Bob Pro in studio

Ubusanzwe witwa Emmanuel Bob ariko wamamaye nka Bob Pro amaze imyaka isaga icumi mu muziki nyarwanda, ibintu byatumye aba umunyabigwi mu mwuga wo gukora no gutunganya indirimbo. Yakoze indirimbo hamwe na hamwe zifatwa nk’izibihe byose ku bahanzi n’umuziki nyarwanda, yagize uruhare mu iremwa ry’ubuhanzi bwa Nyakwigendera Yvan Buravan ndetse n’irya Andy Bumuntu  bitewe n’indirimbo zitandukanye yabakoreye zitajya zisaza.

Dosiye:Danny Nanone.jpg
Danny Nanone

Bob Pro yakoze ‘Big Time, Garagaza, Si belle, Malaika’ n’izindi za Yvan Buravan, yakoze kandi indirimbo “Everthing’ ya Meddy n’izindi. Izi zikiyongera kuri nyinshi yagiye asoza bizwi nka Mix and mastering zitagira ingano zirimo hafi izakozwe na Pruducer Element zose. Muri izo hari iziza mu mitwe y’abantu vuba nka “Henzapu, Saa Moya, Katapilla, Ikinyafu za Bruce Melodie, hari kandi ‘Kola’ ya The Ben, Nasara ya Danny Nanone na Ariel Wayz n’izindi.

Ariel wayz

Bob Pro kandi niwe wakoze indirimbo ‘Suzana’ ya Sauti Sol, iyi ndirimbo yatumye akora ku ndirimbo ya Sauti Sol na Wizkid itarabashije gusohoka cyane ko iri tsinda ryahise ritandukana.

Prince Kiiiz.

Iri zina ni rishya cyane mu mitwe y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ariko aho rigeze rihashinga imizi ku buryo ryerekanye ko ari iryo kwitega nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Best Producer of the year 2023’ mu bihembo bya Isango Nna Muzika Awards.

Uyu musore ubarizwa muri  Studio  ya Country Records, yumvikanye bwa mbere mu mitwe y’abanyarwanda muri 2022 mu ndirimbo ‘Fake ghee’ ya Alyn Sano, aza gusamirwa hejuru na Bruce Melodie yahise akorera indirimbo ‘Funga Macho’ yabiciye ikagera ikagera no kuri Shaggy wayikunze akifuza ko isubirwamo ndetse bikaba bagakora ‘When she’s around’ ikomeje kuba isereri mu bantu.

Prince Kiiz kandi azashimirwa kugarura mu kibuga umuraperi Danny Nanone yakoreye indirimbo ‘My Type na Comfirm’. Hari izindi ndirimbo zatumbagije izina rya Prince Kiiz zirimo ‘Lala’ ya Chriss Eazy na Kirikou Akil,Stop’ ya Chriss Eazy ‘Biryoha bisangiwe na Boo and Bae’ za Alyn Sano, ‘Over’ ya Yverry n’izindi.

Kugeza ubu ni umwe mu bafatwa nk’abayoboye abandi muri iki gihe.

Santana Sauce cyangwa se Joachin Kayiranga mu mazina yiswe n’ababyeyi, ni umwe mu ba-Producer bahagaze meza mu Rwanda kuva mu myaka ine ishize,  aho yakoze indirimbo yakoze amateka zikanahindura ubuzima bw'aba nyirazo.

Uyu musore azwi mu ndirimbo za Niyo Bosco na Dorcas na Vestine zahinduriye ubuzima aba bahanzi ndetse akaba yarashyize n’itafari ku  muziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye.

Santana Sauce niwe wakoze indirimbo ‘Ubigenza Ute? Piyapuresha, Ishyano, Urui, Urwandiko, Ibanga, Ubutsinzi’ n’zindi. Santana kandi niwe wakoze indirimbo ‘Simpagarara, Nahawe Ijambo, Si Byali, Adonai, Ibuye, Isaha, Kumusaraba, Iriba’ za Dorcas na Vestine n’izindi.

Uyu musore kandi niwe wakoze indirimbo ‘Ubunyunyusi’ ya Mico The Best na Riderman, ‘Wankomye’ ya Alto na Uncle Austine. Yakoze kandi indirimbo ‘Ready, Paimkiller’ za Bwiza n’izindinyinshi. Ni nawe wakoze indirimbo ‘Wowe Gusa’ ya Ariel Wayz irimo kubica. Izi ndirimbo n’izindi tutarondoye zimugira umwe mu bahagaze neza ndetse banahenze kukubonera umwanya.

Aba bahanga mu gutunganya no kunononsora amajwi y’indirimbo, bose bahuje igiciro cy’imikorere kingana n’amafaranga ibihumbi Magana atanu 500, 000 Frw kuri buri umwe ushatse gukorana nawe indirimbo imwegusa

AMASHAKIRO[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2024-05-21. Retrieved 2024-05-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)