Humanity and Inclusion

Kubijyanye na Wikipedia

Humanity and Inclusion yahoze yitwa ( Handcap International) ni umuryango mpuzamahanga wita ku bafite ubumuga n' abantu bari mukaga, washinzwe muri 1982. [1]

Amateka.[hindura | hindura inkomoko]

Uyu muryango Humanity & Inclusion washinzwe muri 1982 ukaba umuryango w' ubufasha n' ubugiraneza, muri icyogihe hariho abantu benshi bamugaye kubera intambara zari zirambye kwisi kandi ntawundi wari yitaye kubyarimo kubo.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Humanity and Inclusion ni umuryango wigenga kandi ufasha muburyo budaheza, ugafasha abugarijwe n' ubukene, abahezwa, abari mu makimbirane ndetse na abibasiwe n' ibiza. bakorana byahafi n'abantu bafite ubumuga n' abantu bari mubihe by' amage ( bitoroshye), bakabafasha kunyuramo ndetse no kubona ibyibanze nkenerwa, bita kumibereho, agaciro n' uburenganzira bwibanze byabo.

Icyerekezo[hindura | hindura inkomoko]

Baterwa agahinda n' ubusumbane ku bafite ubumuga n' abari mukaga, bifuza isi y' ubufatanye no kudaheza bishingiye k' ubudasa bwabo, aho buriwese ashobora kubaho afite agaciro kuzuye.

Indangagaciro[hindura | hindura inkomoko]

  • Ubumuntu: Imirimo y' imuryango yibanda ku gaciro k' ikiremwa muntu, ntaguheza uwariwe wese kandi uburenganzira bwamuntu niko gaciro ke.
  • Kudaheza: Bimakaza kudaheza no kugira uruhare mubikorwa kuri buriwese, bashyra imbere ubudasa, ubworoherane n' amahitamo ya buri umwe. baha agaciro imyumvire itandukanye.
  • Kugira intego: bubakiye ku gushyiraho no kuremo ibisubizo birambye kandi bikemura ibibazo kuburyo burambye. bakora ibishyoboka kandi bagakorana na buri wese mukurandura ubusumbane.
  • Ubudakemwa: ni umuryango ukorera mu mucyo, ubunyamwuga n' ubwisanzure.

HI mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Umuryango Humanity and Inclusion ukora ibikorwa binyuranye mu gihugu byibanda mu gufasha abafite ubumuga n' abanyantegenke muru rusange. kugeza ubu umuryango HI mu Rwanda uko kuri Porogaramu zo gufasha abana kugera ku burezi bufite ireme kandi kuri bose ndetse na porogaramu zo kwegereza umuvuzi abafite ubumuga n' abanyantegenke. [2] [3]

Intanganturo.[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.hi-us.org/en/about-us/index
  2. https://www.hi.org/en/country/rwanda
  3. "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2024-01-24. Retrieved 2024-01-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)