Haguminshuti Dieudonnee
Haguminshuti Dieudonnee, ni umushoramari ukora ubworozi bw'inkoko zitanga inyama mu akagali ka Gitagata mu murenge wa Nyamata mu Akarere ka Bugesera. [1][2]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Haguminshuti yatangiye uyu mushinga w'ubworozi bw'inkoko mu mwaka wa 2012, atangiriye ku mafaranga milliyoni ebyiri, atangira agura aho gukorera ashyiramo n’inyubako, ubu amaze gushora amafaranga agera kuri miliyoni magana atanu (500, 000,000) z'u Rwanda.
Iterambere
[hindura | hindura inkomoko]Uyu mushinga urushaho kwaguka kuko umaze kugira inkoko ibihumbi 10100, ariko intego ikaba ari uko zigera ku bihumbi 25. Haguminshuti imishwi ayikura mu gihugu cy’u Bugande imaze umunsi umwe ivutse, akayororera iwe, mu gihe cy’ibyumweru bitandatu zikazatangira kubagirwa mu ibagiro rigezweho y'ubatse.
Muburyo bwo kwagura ibikorwa bye, yubatse ibagiro rigezweho rishobora kubaga inkoko ibihumbi 20 ku isaha.
Isoko
[hindura | hindura inkomoko]Isoko rya mbere ry'umushinga ni abaturage, amahoteli n’ibigo binini, agemuraho inkoko zo kurya mu buryo bworoshye.
Intego
[hindura | hindura inkomoko]Guhaza abaturage batuye akarere ka Bugesera ndetse n'abanyarwanda muri rusange.