Gutunganya Ibishanga by’Umujyi wa Kigali

Kubijyanye na Wikipedia
umushinga wo gutunganya ibishanga
Gutunganya Ibishanga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije, ARCOS, bwerekanye ko ubudahangarwa bw’ibishanga cyane cyane ibyo muri Kigali bwangiritse ku gipimo cya 65%.

Ibyo wamenya ku Ibishanga by'Umujyi wa Kigali[hindura | hindura inkomoko]

Igishushanyombonera cy’imitunganyirize y’ibi bishanga kigaragaza ko Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kilometero kare 15.76 (20%) bugizwe n’ibishanga hamwe n’imibande.Ibishanga byo hepfo y’i Gikondo nka Rwandex na Rwampara kugera Nyabugogo, ndetse na Gacuriro, Mulindi na Masaka, bigomba gutunganywa mu gihe cy’imyaka itanu guhereye muri Nyakanga mu mwaka 2021.Ibishanga byitaweho cyane ku ikubitiro ni icya Rwandex, Rwampara, icya Masaka, mubindi bikorwa bizahakorerwa birenze kuhatera ibiti ni uko hazashyiirwa ibiyaga, hazashyirwa serivisi zifasha abantu gukora siporo, abakoze ubukwe baze kuhifotoreza. [1]Hazaterwa indabo hazanwe ibinyabuzima birimo inyoni zari zaracitse i Kigali, ibinyugugu,…mbese nk’uko ubibona uko Nyandungu yakozwe.Byari biteganyijwe ko amafaranga azajya aboneka ibishanga nk’icya UTEXRWA na Nyabugogo na byo bizatunganywa, ariko icy’ingenzi ari ukubanza gukuramo ibikorwa byose birimo, kugira ngo ibyo bishanga bibashe kwakira no kubika amazi yose ava muri Kigali.Inkunga yatanzwe na Banki y’Isi kugira ngo ivugurure Kigali n’imijyi itandatu iwunganira, yaje ari icyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe ‘Rwanda Urban Development (RUDP)’ uzamara imyaka itanu kuva mu mwaka 2021 kugeza mu mwaka wa 2025.[2]

igishanga cya Nyandungu nacyo kiri mubyatunganyijwe kigirwa ahantu nyaburanga

Uko Umushinga waruhagaze[hindura | hindura inkomoko]

igishanga

MININFRA mu mwaka wa 2021 Kamena, yatangaje ko Banki y’Isi n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga ibidukikije (GEF), ndetse n’ikigega cyitwa Nordic Development Fund (NDF), byatanze inguzanyo y’Amadolari ya Amerika ya miliyoni 170 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 170).Muri ayo mafaranga hakaba haragombaga kuvamo amadolari ya Amerika miliyoni 50 (ni miliyari 50 z’Amanyarwanda) yagenewe kubaka ibikorwaremezo, gutera ibimera bibungabunga ibishanga by’i Kigali no kuzanamo ibisimba bimwe byahacitse kugeza ubu bikiboneka muri Pariki ya Nyungwe.[3]Uyu mushinga watangiraga mu mwaka wa 2021 muri Nyakanga, MININFRA yavugaga ko miliyoni zigera ku 120 z’Amadolari ya Amerika yasigaye nyuma yo gukuramo 50 yo gutunganya ibishanga by’i Kigali, azakoreshwa mu guteza imbere imijyi ya Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Nyagatare na Musanze.Icyiciro cya mbere cya RUDP, Banki y’Isi yari yagihaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100, aho kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2021 Kigali yubatswemo imihanda yo mu makaritiye ireshya na kilomero 54.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/ibishanga-by-i-kigali-bikomeje-gutunganywa-bizashyirwamo-ibinyabuzima-nk-inyoni-n-ibinyugunyugu
  2. https://igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-gushaka-abazatunganya-ibindi-bishanga-mu-isura-ya
  3. https://ar.umuseke.rw/ibishanga-byumujyi-wa-kigali-byugarijwe-nimyubakire-inyuranyije-namategeko.hmtl