Guterwa Ibiti mu bigo by’amashuri

Kubijyanye na Wikipedia
Gutera igiti

U Rwanda muri gahunda yo gutera ibiti nibura bisaga miliyoni 36 umwaka washize muri 2022 mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije, kubera iyo mpamvu Minisiteri y’Ibidukikije yatangije gahunda yo gutera ibiti mu mashuri byiganjemo iby’imbuto ziribwa.

Ibyo wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Gutera ibiti

Minisitiri w’Ibidukikije, yavuze ko gahunda yo gutera ibiti u Rwanda rwiyemeje ko igomba gukorwa ahantu hatandukanye harimo no mu mashuri mu rwego rwo gukundisha abakiri bato ibyiza byo kubungabunga ibidukikije.Yavuze ko muri Kigali hagiye guterwa ibiti bisaga ibihumbi 400 kandi no mu mashuri ubukangurambaga burakomeje mu rwego rwo gutera ibiti byiganjemo imbuto ziribwa zizanifashishwa mu kurwanya imirire mibi mu mashuri.Kuri ubu mu Karere ka Nyarugenge hateganyijwe guterwa ibiti 9685, Gasabo bazatera ibiti 7020 mu gihe Kicukiro yitegura gutera ibiti ibihumbi birenga ibihumbi bine.[1]Hatangiye gahunda yo gutera ibiti, hashize iminsi haterwa ibiti mu Mujyi wa Kigali kandi iyogahunda bayigira buri mwaka.Basanze ari ngombwa ko guhera no mu mashuri abana bato bagakura bazi kubungabunga ibidukikije icyo ari cyo, bazi kubitera n’akamaro kabyo.Tariki ya 22 Ugushyingo mu mwaka 2022, iyi gahunda yatangirijwe mu ishuri rya Ecole Belge de Kigali, aho umujyi wa Kigali watangaje ko muri uwo mwaka hagiye guterwa ibisaga ibihumbi 21 mu bigo by’amashuri nk’uko Meya w’Umujyi wa Kigali,yabivuze.

Mubindi wamenya kuri gahunda yogutera Ibiti[hindura | hindura inkomoko]

Ibyo biti bifitwe muri gahunda harimo n’ibyo ibigo by’amashuri bizatera. Buriya iyo uhaye umwana ubutumwa abugeza ku wo umutumyeho, aba rero ni intumwa za Leta ku babyeyi babo. Buriya umwana muto uteye igiti uba umuhaye ejo heza hazaza. Igiti ni ubuzima kandi ni ejo hazaza h’u Rwanda biba byiza n’abana bagize uruhare mu kugira Isi nziza.”Nubwo Minisiteri y’Ibidukikije yihaye gutera ibiti miliyoni 36 ariko ngo ibimaze kuboneka bigaragaza ko bashobora no gutera miliyoni 40 bigizwemo uruhare na buri munyarwanda.[1]Minisitiri yasabye Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu gutera ibiti bahereye mu ngo zabo, ku mihanda banyuramo, ku nsengero, mu mirima n’ahandi hatandukanye ndetse n’urubyiruko arwibutsa kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza heza.Iyo haterwa ibiti mu mashuri bibafasha kurushaho gutekereza ku kamaro k’ibiti kandi bibafasha no kugira ikirere n’umwuka mwiza uborohereza kwiga neza.Umukozi muri Ambasade y’Ububiligi yavuze ko gahunda yo gutera ibiti u Rwanda rwihaye izafasha mu kurushaho guhangana no kubungabunga ibidikikije kandi ko kubitera mu bigo by’ishuri ari ingirakamaro.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/ibiti-21-000-bigiye-guterwa-mu-bigo-by-amashuri-muri-kigali