Gufata neza Amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia

U Rwanda rugizwe n'imisozi ubundi yari iriho amashyamba ariko hari aho usanga imisozi ihanamye. Nta gushidikanya kandi ko u Rwanda ruri mu bihugu bituwe cyane ku isi kandi kikaba ari gito.

Ibyo wamenya ku Gufata neza Amashyamba[hindura | hindura inkomoko]

Ibiti

Kurwanya ibikorwa byangiza amashyamba ibituma amashyamba akomeje gusagarirwa n’ibikorwa bya muntu,urugero nko mu mujyi wa Kigali, aho byibura mu Cyumweru kimwe hinjira amakara imifuka irenga ibihumbi 61, ku buryo Umujyi wa Kigali wonyine mu Cyumweru wangiza amashyamba ahinze kuri hegitari zirenga 300.Umujyi wa Kigali utiza umurindi itemwa ry’amashyamba, bavuga ko biteye impungenge mu gihe amashyamba yakomeza gutemwa mu gihugu kuko mu bice by’icyaro nabo benshi bicanira inkwi.[1]Mu bushakashatsi bwakoze mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko mu Cyumweru kimwe gusa mu Mujyi wa Kigali hinjira imbaho ibihumbi 53,193, imifuka y’amakara ibihumbi 61,241, amasiteri y’inkwi metero cube 321m3, inkingi z’amashanyarazi ibihumbi 20 naho ibiti byo kubakisha ibihumbi birenga bitatu bihinjira mu cyumweru kimwe.Urebye mu mibare ihujwe ubona ko hegitari 485.2 zaba zagiye mu Cyumweru zijyanywe n’amakara n’inkwi n’ibindi bituma ibiti bitemwa.Usesenguye ziriya mbaho zavuye kuri hegitari imwe, amakara ava kuri hegitari 398, inkwi ziva kuri hegitari 4.2, ibiti biva kuri hegitari 3, byose ni mu cyumweru kimwe gusa.[2]

Tumenye Ubuso bw'Amashyamba[hindura | hindura inkomoko]

Ubuso bw’u Rwanda 30.4% bungana na kilometero kare 8,006% buriho amashyamba, 68% aya mashyamba n’ay’abaturage naho 32% akaba aya leta agizwe n’amashyamaba y’amaterano, imigano n’amashyamba kimeza.Imibare ya hegitari 485 zijyenda mu cyumweru kimwe mu makara n’inkwi ukubye Ukwezi, Umwaka, ukabihuza na toni miliyoni 2.7 z’amakara n’inkwi bikoreshwa ku mwaka, ubihuje n’uburyo Abanyarwanda twiyongera ndetse dukoresha amakara n’inkwi bihita bitanga umukoro wo gufata ingamba zo kongera amashyamba no kureba ubundi buryo bwo gukoresha izindi ngufu mu gucana n’imbabura zirondereza ibicanwa. Inganda zikora ibyayi, amashuri, amagereza n’abandi bakoresha inkwi n’amakara mu guteka nabo bakareba uko bareka gutema ibiti.[1]Ibidukikije iyo bivuyeho natwe ntitwashobora kubaho, turebe amashyamba nk’ikidukikije aho kuyabonamo inyungu mu kuyacana gusa,  twongere ibiti n’amashyamba. Fata iwawe uhatere igiti kiribwa imbuto n’ibivangwa n’imyaka. Tubungabunge amashyamba niyo yaba aya leta ntukabone uwangiza amashyamba ngo uceceke, igiti kimwe gifitiye akamaro abantu benshi. Abantu bumve ko tubayeho kubera ibidukikije, urahinga ukeza kubera imvura, uwejeje aratugaburira tukarya kandi tukagira ubuzima bwiza tubona umwuka mwiza duhumeka.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://umuseke.rw/2022/04/hagaragajwe-impungenge-zumuvuduko-witemwa-ryamashyamba-mu-rwanda/
  2. 2.0 2.1 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59272357