Gloria Kamanzi Uwizera

Kubijyanye na Wikipedia

Gloria Kamanzi Uwizera (Yavutse 1981), [1] ni umunyarwandakazi w’umucuruzi, ni we washinze Glo Creations. [2]

Ubuzima bwo hambere[hindura | hindura inkomoko]

Gloria wavutse 1981, [3] ni rwiyemezamirimo mu Rwanda, yakuriye mu muryango aho sekuru na nyina bakora ubucuruzi. yari umucungamutungo muri resitora ya nyina, afite imyaka 11, akurana inzozi zo kuba umucuruzi. [4] Yakundaga gushushanya amabara, yatezaga imbere ubuhanga bwe mumashuri yisumbuye, nyuma yaho yagiye muri Senegal gukomeza amasomo ye Mu 2004 yahuye numuhanzi wa batik aho yize ubuhanga bushya bwo gushushanya, batik atangira gushyira udushushanyo kuri t -shirt akazigurisha ku Itorero ku cyumweru yabikoraga nko kwishimisha ariko nyuma ubucuruzi bwe buto bwariyongereye. Mu 2005, yagarutse mu Rwanda aho yari afite igitekerezo cyo guhanga imirimo, atangira gukorera mu rugo mu gihe kiri hagati y'amezi atatu n'icyenda, Muri 2008, Isosiyete ye yiyandikishije maze itangira urugendo rwo kwihangira imirimo. [5] Glo Creations nisosiyete ikora imyenda , kabuhariwe mugukora imiterere yubuziranenge bwafrica kubwimyenda no gutaka imbere murugo. [6]

Igihembo n'ibyagezweho[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 2012, mu Rwanda habaye amarushanwa y’igihugu y’ubukorikori yateguwe na Minisiteri y’ubucuruzi mu Rwanda aho Gloria yabaye umwanya wa mbere (cluster yubudozi) muri HEAP ( Handicraft Excellence Award Program), Muri uwo mwaka, Minisiteri y’umurimo n’abaturage mu Rwanda yagaragaje Gloria nka Rwiyemezamirimo ukiri muto muri Kigali [7] Gloria ni umwe mu ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo hirya no hino ku mugabane wa Afurika uzwi ku izina rya “ African Women Entrepreneurship Program” AWEP, ni Umuyobozi wa AWEP mu Rwanda. [8] Ni umwe mu bagize inama y’Urugereko rw’Abagore Ba Rwiyemezamirimo munsi y’abikorera ku giti cyabo-PSF . [9]

references[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/textile-designer-12-year-long-journey
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-12-12. Retrieved 2021-12-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/textile-designer-12-year-long-journey
  4. https://www.lionessesofafrica.com/blog/2016/4/16/the-startup-story-of-gloria-kamanzi-uwizera
  5. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/textile-designer-12-year-long-journey
  6. https://finnpartnership.fi/matchmaking/glo-creations-ltd/
  7. https://www.lionessesofafrica.com/blog/2020/7/7/quote-of-the-day-by-gloria-kamanzi-uwizera
  8. http://dx.doi.org/10.1007/978-3-030-32930-3_5
  9. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/textile-designer-12-year-long-journey