Jump to content

Gasore Serge Foundation

Kubijyanye na Wikipedia
Gasore Serge washinze Gasore serge Foundation

Gasore Serge Foundation cyahinduriye ubuzima abaturage b’i Ntarama.[1]

Gasore Serge Foundation ni ikigo cyashinnzwe na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.[1]

UKO YATANGIYE

[hindura | hindura inkomoko]

Gasore Serge Foundation yashinzwe muri 2016, Gasore avuga ko hari hagamijwe cyane kwita ku mikurire y’abana baturuka mu miryango itifashije ndetse no kwita ku burezi bwabo, bagakura neza ariko baniga.[1]

Gasore Serge wahoze ari umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku maguru, yanashyize mu kigo cye gahunda y’amarushanwa anyuranye afasha abana n'urubyiruko kuzamura impano. cyane gusiganwa ku maguru ndetse no ku magare.[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://rwandamagazine.com/amakuru/mu-rwanda/article/ngutembereze-mu-kigo-gasore-serge-foundation-cyahinduriye-ubuzima-abaturage-b-i