Gashora Farm PLC
Gashora Farm PLC (GFP), ni uruganda rw'ubuhinzi rugamije kubyaza umusaruro urusenda hamwe nizindi nyungu zagaciro mu akarere ka Bugesera, Intara y'Uburasirazuba bw'u Rwanda. Isosiyete ifite amasezerano n’abashoramari bagera ku 10,000 (abahinzi) bahinga kuri hegitari 2000 zose hamwe. GFP ifite hegitari 255 muri Bugesera ikoreraho ibikorwa.[1][2][3][4][5]
Ubucuruzi
[hindura | hindura inkomoko]Isosiyete yita ku masoko yo mu karere ndetse n’amahanga (ni ukuvuga kohereza ibicuruzwa hanze), yibanda cyane kuri Fresh Chilli- Fresh bird eye and Habanero chilli na Dry Hybrid- Teja and Sarpan Dandicut-2.[1]
Inshingano
[hindura | hindura inkomoko]Gutanga urusenda ruturutse kumisozi itangaje yu Rwanda kubantu bose kw'isi batitaye aho uherereye no guha imbaraga abahinzi kugirango babone isoko, bongere imibereho yabo nakazi kabo.
Icyerekezo
[hindura | hindura inkomoko]Kuba abambere mu gutunganya no kohereza ibicuruzwa byiza mu mahanga no guteza imbere igihingwa cy'urusenda baharanira kwiteza imbere n'abaturage muri rusange.
Intego
[hindura | hindura inkomoko]- Kongera ubushobozi bwacu bwo gukora kugeza kuri toni zirenga 100 000 buri mwaka
- Kugira iterambere ryuzuye hongerwa imibereho myiza y'abahinzi b'urusenda mu karere ka Afrika y'uburasirazuba
- Guteza imbere uburinganire bwuzuye muguha imbaraga abagore kumurongo wagaciro
- Gushishikariza urubyiruko rwinshi kwihangira imirimo.
Indanganturu
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://www.ktpress.rw/2019/09/rwandan-chili-farmer-lands-500m-deal-with-chinese-firm/
- ↑ https://afrikta.com/listing/gashora-farm-plc/
- ↑ https://www.howwemadeitinafrica.com/rwanda-chilli-producer-starting-to-crack-the-chinese-market/124779/
- ↑ https://rse.rw/media-and-publication/inv/article/gashora-farm-plc-investment-clinic-sme-profile-summary
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-08-26. Retrieved 2024-08-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)