Gasegereti

Kubijyanye na Wikipedia

bimwe mubituma u Rwanda rwihuta mu iterambere harimo no gucukura amabuye y'agaciro (Gasegerei)

ubucucuzi bw'amabuye y'agaciro

mbere 'ubukoroni abanyarwanda bari bataramenya ko bafite ubutunzi munsi 'ubutaka bwu Rwanda

ahagana mu mwaka wi 1945 ni abazungu baturutse mugihugu cy'ububirigi batahuye ko mu Rwanda aho kuri

ubu twita mu karere ka kayonza mu murenge wa Rwinkwavu hari amabuye y'agaciro (Gasegereti)

Mbere y'ubwigenge mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

gushongesha amabuye y'agaciro

mu myaka yo hambere nko muri 1945 Ababirigi bamaze gutahura ko mu Rwanda hari ubutunzi bukomeye munsi y'ubutaka batangiye gucukura gasegereti mu murenge wa Rwinkwavu gusa icyogihe u Rwanda nabanyarwanda nta nyungu nimwe babiguzemo kuko ababirigi bacukuraga bohereza mugihugu cyabo.[1] gusa nago byatinze u Rwanda ahagana mu mwaka 1962 rwaje kubona ubwigenge byari ibyagaciro gakomeye kubanyarwanda bose kuko ibirombe byeguriwe Leta yu Rwanda batangira gucukura amabuye y'agaciro (Gasegereti) ndetse batangira no kubibonamo inyungu.[2]

Iterambere[hindura | hindura inkomoko]

kugeza ubu U Rwanda ni igihugu kiri munzira y'iterambere biturutse munzira nyinshi zitandukanye kubaka inganda, [3]Imihanda, imiturirwa, amavuriro,amashuri ndetse ndettse nibindi kugeza ubu mu karere ka Kayonza mu murenge wa Rwinkwavu hari uruganda rwitwa Wolframe Mining and Process LTD rushinzwe gucukura ndetse no guttunganya aya mabuye y'agaciro acukurwa muri aka karere[4]

Imiterere t ya Gasegereti[hindura | hindura inkomoko]

gutunganya

Aya mabuye yitwa Gasegereti utayazi wagirango ni ibuye risanzwe kuburyyo wanaryubakisha waryitiranyije nandi mabuye asanzwe gusa gasegeretti yavuye mumazi ndetse niyavuye ku musozi ziba zitandukanye inyuma ariko imbere ari zimwe kimwe muu bikubwira ko ari Gasegereti iyo uriteruye riba rifitte uburemere butandukane kure cyane n'ingano yaryo. abacukura aya mabuye bavuga ko riba riruta uburemere ibuye risanzwe bingana inshuro 10 bitewe nibirigize (étain/tin)

Ibyagezweho[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda rufite ubwoko 5 bw'amabuye y'agaciro yoherezwa ku isoko mpuzamahanga Gasegereti, Coltan, Wolfram, Zahabu na Gemstone cyangwa amabengeza mu Kinyarwanda. Rufite kandi sosiyete 120 zikora ubwo bucukuzi.

u Rwanda kandi ruvugako rufie amabue ahagije kandi aboneka hose mugihugu [5]

Reba inkomoko[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.archive.org/web/20220621094631/https://rmb.gov.rw/index.php?id=187&tx_news_pi1%5Bnews%5D=80&tx_news_pi1%5Bday%5D=26&tx_news_pi1%5Bmonth%5D=2&tx_news_pi1%5Byear%5D=2020&cHash=7272161da2a22b0812fc16e6c8ece250
  2. https://ar.umuseke.rw/kuva-ku-babiligi-mu-1939-kugeza-ubu-gasegereti-iracyacukurwa-i-rwinkwavu.hmtl
  3. https://www.rra.gov.rw/fileadmin/user_upload/rra_lefleat_amabuye_y_agaciro.pdf
  4. https://www.facebook.com/Umuseke.rw/photos/coltan-na-gasegereti-biratangira-kujya-bishongesherezwa-mu-rwanda-vuba-ahaurwego/2115637671797835/
  5. https://www.rba.co.rw/post/Uruganda-rushongesha-gasegereti-rwahawe-icyemezo-cyerekana-ko-amabuye-yarwo-yizewe