Jump to content

Gateka Esther Brianne

Kubijyanye na Wikipedia
(Byoherejwe kuva kuri GATEKA Esther Brianne)

Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne ni umunyarwandakazi utuye mu Rwanda,ukora akazi ko kuvanga imiziki mu Rwanda[1].[2] Gateka akaba ari umugore w' umunyamuzika uvanga imiziki aho yatsinze mu irushanwa rya The choice Awards . [3][4]

Ubuzima bwe bwite

[Hindura | hindura inkomoko]

Gateka Esther Brianne yavukiye mu gihugu cya Kenya ariko ubu atuye mu Rwanda niho akorera ibikorwa bye bya buri munsi, ni umubyeyi w'umwana umwe, atangaza ko atabayeho mu buzima bwiza akiri umwana, bikaba aribyo byamuhaye kuba akunda kandi akita ku bana cyane kugira ngo nabo batazabaho nabi. Avugako yubaha Imana, akunda abantu ariko ababazwa n'abamufata uko atari n'abamuca intege mu byo akora. Gateka Esther Brianne wahisemo kwita ku bana babayeho nabi cyane cyane abana baba ku muhanda, aho hatumye bitera impamvu Gateka yashinze umuryango wita ku bana ku muhanda wiswe Organisation La perle Briane Foundation ufasha abana mu buryo bwo kubasubiza mu mashuri , kubarinda cyane inzara ndetse no kubaha icyizere cy'ejo hazaza akaba yita ku bana bagera kuri 25 .[5][6][7]

Akazi akora

[Hindura | hindura inkomoko]

Dj Brianne akora akazi ko kuvanga imiziki, yamamaye cyane mu mwaka 2020 ubwo hariho guma mu rugo kubera icyorezo cya covid-19, Dj Brianne yagiye akorera ku bitangazamakuru bitandukanye bya Radio na Television aribyo Flash TV, Magic FM na Royal FM akaba n'ubu ari ho agikora.[8] Dj Brianne ni umushoramari aho yashinze iduka ricuruza inzoga zizwi nka Rikeri(liquor) n'izindi zitandukanye . [9]

  1. Rwandan female DJ to perform in Dubai | The New Times | Rwanda
  2. https://www.teradignews.rw/rw/ishimwe-rya-dj-briane-kuri-hon-eduard-bamporiki-na-ingabire-bibio/
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/128734/dj-briane-ni-we-ufite-amajwi-menshi-abatowe-cyane-muri-the-choice-awards-2022-amafoto-128734.html
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-na-ish-kevin-nyuma-y-umunsi-umwe-bafugiwe-gukoresha-ibiyobyabwenge
  5. https://www.teradignews.rw/rw/ishimwe-rya-dj-briane-kuri-hon-eduard-bamporiki-na-ingabire-bibio/
  6. https://bwiza.com/?Rurageretse-hagati-y-umunyamakuru-DC-Clement-na-Dj-Briane-mu-byo-bapfa-harimo-n
  7. https://igihe.com/imyidagaduro/article/dj-brianne-yashyikirijwe-imodoka-yahawe-n-umukunzi-we-nk-impano
  8. DJ Brianne azasusurutsa Abanyarwanda baba i Dubai ku munsi w’abakundana - IGIHE.com
  9. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/top-female-deejays-rwanda