Fred KATAGWA

Kubijyanye na Wikipedia

Ni umushumba mukuru w'ungirije muri New Life Bible Church. Afite umugore  witwa Anna KATAGWA, batuye mu mujyi wa Kigali mu Rwanda, bafite abana batatu aribo: Deborah, Daniel na  Destiny.[1]

Ubuzima bw'ishuri[hindura | hindura inkomoko]

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami ry'uburezi, yayikoreye muri kaminuza ya Makerere.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'amasomo y'ivugabutumwa aho yaminuje mu miyoborere y'amatsinda cyangwa umuryango, yayikoreye muri kaminuza ya Multnomah University yo muri Portland, Oregon muri Amerika.

Afite n'indi mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry'imiyoborere y'imishinga (Business Administration) yakoreye muri kaminuza ya Oklahoma Christian University.[1]


Ubuzima busanzwe[hindura | hindura inkomoko]

Mu buzima busanzwe Fred akunda kuganiriza urubyiruko cyane ndetse no kuyobora, kandi akunda no gukorera Imana. Akunda gutanga imbwirwaruhame ndetse no kwigisha.[1]

Reba Aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 CHURCH LEADERSHIP - Newlifekigali.org