Emmalito

Kubijyanye na Wikipedia

Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito,Umunyamakuru wa ISIBO TV.

Ubuzima bwite[hindura | hindura inkomoko]

Emmalito avuga ko itangazamakuru yarikunze kuva akiri muto arikundishijwe n’umunyamakuru Ellen DeGeneres wo muri Amerika, biba akarusho ubwo yari arangije amashuri yisumbuye mu mwaka 2009.[1] Icyo gihe nibwo yatangiye gukora ku giti cye, agaha inkuru ibinyamakuru(freelancer). Emmalito ntiyakoraga nk’umukozi uhoraho, ahubwo yafashaga abanyamakuru kubaha inkuru zitandukanye kuri radiyo Flash FM, City Radio na Contact Fm, nyuma mu mwaka 2014 nibwo yaje kubona akazi kuri Royal Fm.[2][3]Umunyamakuru Murenzi Emmanuel, umaze kumenyekana mu itangazamakuru nka Emmalito na we yinjiye mu ruhando rw’abahanga imideli, aho yatangije inzu iyihanga nyuma yo gutegura ibitaramo byo kuyimurika akarushaho no kuyikunda.[4] Emmalito watangije iyi nzu ya Lito Ris Design, yateguye ibitaramo bitandukanye bikomeye by’imideli by’abandi bantu birimo Rwanda Cultural Fashion Show mu mwaka 2013, Kigali Fashion Week mu mwaka 2014.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Yabaye igisonga cya mbere cya Rudasumbwa wa Mount Kenya mu mwaka 2012 azwi cyane mu itangazamakuru ndetse arimazemo imyaka 11. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Tv1, Royal Tv na Royal FM ndetse ubu akora ku ISIBO TV mu kiganiro Chapa Chapa akorana na Kety.[5] tariki 2 Kanama mu mwaka 2022, nibwo Emmalito yambitse impeta umukunzi we Umwali.yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa.[6]Umwali asanzwe atuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada. Emmalito avuga bitari byoroshye gukundana n’umuntu uri kure, ariko byarashoboka hamwe no kwizera.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/inzitane-emmalito-yanyuzemo-mbere-yo-kuba-umunyamakuru-uhamye
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/inzitane-emmalito-yanyuzemo-mbere-yo-kuba-umunyamakuru-uhamye
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-26. Retrieved 2022-09-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/119620/umunyamakuru-emmalito-yambitse-impeta-yurukundo-umukunzi-we-utuye-muri-canada-mu-birori-by-119620.html