Element Eleeeh

Kubijyanye na Wikipedia
Element umusore utunganya indirimbo.
Element eleeeeh.

Mugisha Fred Robinson cyangwa Producer Element, ni imfura mu muryango w’abana bane, yavukiye mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba.[1]

Fred Robinson Mugisha ( yavutse 26 Nyakanga 2000) azwi kandi ku izina rya stage Element Eleeeh, ni umutunganya amajwi (record producer)akaba n'umwanditsi w'indirimbo uzwi mu gutunganya indirimbo z'abahanzi benshi barimo Bruce Melody, Mani Martin, The Ben, Meddy n'abahanzi mpuzamahanga nka WizKid, Davido na abandi benshi . [2] [3] Yamenyekanye cyane kuri tagi yihariye 'Eleeeh', mugutangira cyangwa kurangiza ibihangano bye byose. [4]

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Element yavutse ku ya 26 Nyakanga 2000 akurira i Karongi, mu burengerazuba bw'u Rwanda . yize amashuri yisumbuye muri College Sainte Marie Kibuye. [5]Nyuma yo kurangiza amashuri ategereje ibya kaminuza, Element yinjiye mu buhanzi. Nubwo yaririmbaga ariko yari anafite impano yo gucuranga akanakora imidundo ishyirwa mu ndirimbo.

Yaje kugira umujinya ukomeye nyuma yo gusiragizwa n’aba-producer yaganaga ngo bamukorere indirimbo, afata icyemezo cyo gutangira kwikorera umuziki.[6]Yakoze nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe nka; Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Kao ya Kevin Kade, Micro ya Davis D, Saa moya ya Bruce Melodie, Care ya Emmy, Ku mutima ya Uncle Austin, Mpa formula ya Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.[7]Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atangiye gukora indirimbo z’abahanzi, kuri ubu akaba ari gukorana n’abahanzi bakomeye we asanga ari amahirwe akomeye yagize, ndetse ntanatinya guhamya ko ari Imana yamuhaye umugisha.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. Uko Element wari umuhanzi yinjiye mu gukora indirimbo kubera umujinya w’aba-producer bamusiragizaga - IGIHE.com
  2. "Producer Element on making hits, steering Rwanda's music industry in right direction". The New Times | Rwanda (in Icyongereza). 2021-02-10. Retrieved 2022-04-14.
  3. Vava, Neza valens. "Element yahishuye ko ari gukorera indirimbo Wizkid, Diamond n'abandi bahanzi b'ibikomerezwa ku isi - Inyarwanda.com". inyarwanda.com (in Icyongereza). Retrieved 2022-04-14.
  4. "How Producer 'Element' Dropped Earlier Dream". KT PRESS (in American English). 2020-09-04. Retrieved 2022-04-14.
  5. Emmy, Nsengiyumva. "Uko Element wari umuhanzi yinjiye mu gukora indirimbo kubera umujinya w'aba-producer bamusiragizaga - IGIHE.com". www.igihe.com. Retrieved 2022-06-14.
  6. Uko Element wari umuhanzi yinjiye mu gukora indirimbo kubera umujinya w’aba-producer bamusiragizaga - IGIHE.com
  7. Uko Element wari umuhanzi yinjiye mu gukora indirimbo kubera umujinya w’aba-producer bamusiragizaga - IGIHE.com