Dushimimana Lambert

Kubijyanye na Wikipedia

Dushimimana Lambert (yavutse 29 Kanama 1971 ) ni umugabo akaba ari umunyarwanda na guverineri w' Intara y’Iburengerazuba kuva ku itariki ya 4 Nzeri 2023, akaba yari asanzwe akora mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, mu mutwe wa Sena.[1]

Ibyo yize[hindura | hindura inkomoko]

Dushimimana Lambert ni umugabo wavukiye i Rubavu, yarangije muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu 2003 mu ishami ry’amategeko, akaba afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko ari mpuza mahanga (Masters of LLM in International Law), akaba yarayikuye muri Kaminuza nkuru ya Pretoriya yo muri Afurika y’Epfo muri 2007 .[1]

Ibyo Yakoze[hindura | hindura inkomoko]

Dushimimana Lambert kuva 2004 ukagera muri 2005, yari umushinjacyaha, aho yaje gukomereje akazi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko kugera 2010, yaje gukomereje akazi muri Minisiteri y’Ubutabera kugera muri 2014, nyuma yaho ajya muri Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko .[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hon-dushimimana-lambert-wahawe-kuyobora-intara-y-iburengerazuba-ni-muntu-ki