Dodo

Kubijyanye na Wikipedia
Dodo

Dodo ni ibimera byitwa Amaranth species mu cyongereza, zikaba imboga zirimo amoko atandukanye. Muri yo harimo izo duhinga, iza kimeza ndetse no mu kinyarwanda amazina aratandukanye. Izo mboga twavuga imbwija nyirizina, dodo, imbogeri, imiriri. Izi mboga kuri ubu ku mafunguro menshi uzisangaho zaba zitetse ukwazo cyangwa zitekanywe n’ibindi byo kurya, Izi mboga ni isoko nziza ya poroteyine, imyunyungugu inyuranye na calcium, potassium, na za vitamini.[1][2][3][4]

Aho zifasha[hindura | hindura inkomoko]

  • Dodo zifasha abifuza gutakaza ibiro, kuko nta bintu bibyibushya zigiramo.[5]
  • Dodo zifasha mu kurinda indwara ya kanseri, kuko zikize cyane kuri za ‘antioxydants’ zitwa ‘caroténoïdes’ izo zikaba zirinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu kwangirika, kuko uko kwangirika k’utwo tunyangingo ni byo bishobora gutera kanseri.[6]
  • Dodo kandi zifasha amaso kugira ubuzima bwiza, kuko zifitemo za ‘antioxydants’ zitwa ‘lutéine’ na ‘zéaxanthine’ izo zikaba zifitemo ubushobozi bwo gukumira indwara y’ishaza ryo mu maso ndetse no guhuma kw’amaso bizanwa n’izabukuru.[7]
    Imboga za Dodo
  • Dodo zirinda umuntu guhura n’ikibazo cy’imirire mibi, kuko uziriye zimufasha kuzuza indyo ye.[8]
  • Dodo ni isoko ya za vitamine zitandukanye, zikigiramo ‘fibres’ ari zo zituma igogora rigenda neza, zigakumira impatwe.[9] zikagabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zo mu mara, zikanarinda kanseri y’urura runini.[1][2][3][4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://web.archive.org/web/20230228091534/https://www.umucyoradio.com/ubuzima/article/amwe-mu-mafunguro-abantu-batitaho-kandi-afitiye-akamaro-kanini-umubiri
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/dore-impamvu-imboga-zidakwiye-kubura-ku-ifunguro-ryawe
  3. 3.0 3.1 https://www.teradignews.rw/menya-akamaro-gakomeye-ko-kurya-imboga-zimbwija/
  4. 4.0 4.1 https://umutihealth.com/akamaro-ko-kurya-imbwija/
  5. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/reba-akamaro-gakomeye-utari-uzi-ku-buzima-bwawe-no-ku-ruhu-ko-kurya-imboga-za
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/78157/imboga-rwatsi-ngo-ni-iza-mbere-mu-gutanga-intungamubiri-zita-78157.html
  7. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-impamvu-ukwiye-kurya-imboga-buri-munsi
  8. http://igihe.com/amoko-4-y-imboga-zishobora-kurinda-indwara.html
  9. https://web.archive.org/web/20230228091534/https://www.umucyoradio.com/ubuzima/article/amwe-mu-mafunguro-abantu-batitaho-kandi-afitiye-akamaro-kanini-umubiri