Denyse Umuhuza

Kubijyanye na Wikipedia
Umuhuza Denyse

Denyse ni umunyarwandakazi, w'umwanditsi w'ibitabo by'abana byinshi harimo Uruhimbi rwa Nyanka, Karisa wa Munyantamati n'ibindi... sibyo gusa ahubwo ari mu bantu bashinze isomero agati library rikorera mu Akarere ka Musanze ndetse akaba ari mu rubyiruko ruharanira uburenganzira bwamuntu ndetse no kurwanya akarengane nihohoterwa rikorerwa abagore.[1]

Ubuzima bwo kwandika[hindura | hindura inkomoko]

Denyse yatangiye kwandika ibitabo by'abana ku myaka cumi n'umunani(18) bikaba byaratewe nuko yakuze atozwa gusoma nawe ageraho arabikunda cyane. Uruhimbi rwa Nyanka nicyo gitabo cya mbere yanditse aho yerekanaga ko abana ba bakobwa bafite ubushobozi n' imbaraga n'ubwiza buturutse imbere muri bo, bibafasha gukemura ibibazo byinshi byugarije isi. Iki gitabo kibigaragaza hifashishijwe inyamaswa.[2] Sibyo gusa ahubwo yaje no kwandika igitabo Karisa wa Munyantamati, kivuga ukuntu abana bikigihe batagishaka gukora bumva bazagira ubukire nkaho bubizaniye cg buvuye mukirere batabukoreye ngo batange imbaraga zabo.[3] Denyse akunda kwandika kubana kandi akunda gutanga ibitekerezo bye ku mbuga nkoranya mbaga akumva icyo abandi babivugaho.[4]

Isomera Agati Library[hindura | hindura inkomoko]

Isomero Agati library ryatangijwe mu mwaka wa 2018 mu Akarere ka Musanze ritangizwa na Denyse Umuhuza hamwe na bagenzi be batanu bafite intego yo gukundisha abana n'ababyeyi gusoma ndetse no kurema umuco wo gusoma mu banyarwanda. Agati library yatsindiye ibihembo ndetse ibona n'inkunga nyinshi zivuye mu miryango ishyigikira imishinga yo gukundisha abana bato gusoma[5] Agati library ifite ubushobozi bwo kwakira abana barenga ijana (100) ku munsi[6] ndetse bafite nibitabo birenga igihumbi kugeza ubu bakaba bashobora no gusoma bifashishije mudasobwa cyangwa amaterefone agezweho[7]

Ubuvugizi[hindura | hindura inkomoko]

Denyse afite ishyaka n'umuhate wo kuvugira abana b'abakobwa ndetse n'abagore muri rusange, abashishikariza kwigira no gukunda umurimo ndetse no kugira inzozi zagutse mu buzima bwabo. Akaba yarabitangiye aho yafashaga abana b'abakobwa kwigarurira icyizera no kwiyumvamo ubushobozi mu mushinga Ninyampinga. Denyse kandi afite urubuga yandikaho ibitekerezo bye, ubujyanama, ubukangurambaga no gushishikariza urubyiruko gukunda gukora no gutekereza kubyabagirira umumaro.[8]

Aho Byakuwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.linkedin.com/in/denyse-umuhuza-%E5%8D%A2%E6%80%9D%E6%BA%90-1a238b115?trk=public_profile_browsemap&originalSubdomain=rw
  2. https://www.youtube.com/watch?v=lBfeW3-hn4I
  3. https://www.youtube.com/watch?v=6KVi-RvaWjA
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-07. Retrieved 2022-02-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-07. Retrieved 2022-02-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://web.facebook.com/watch/?v=838295543312140
  7. https://web.facebook.com/Agati-Library-Rwanda-407041696447655/
  8. https://umuhuzainks.wordpress.com/