David Bayingana

Kubijyanye na Wikipedia

Bayingana David ni umunyamakuru wakoze kubitangazamakuru bitandukanye mu ishami ry’imikino yaba ibyandika no kuri Radio 10 kurubu abarizwa kuri B&B FM Umwezi.

Ubuzima bwe Bwite[hindura | hindura inkomoko]

Tariki ya 21 Werurwe, Bayingana yashyingiwe imbere y’umuryango na Teriteka i Bujumbura mu Burundi. Tariki ya 23 Werurwe 2013 Bayingana yashyingiwe imbere y’amategeko mu biro by’Ububanyi n’Amahanga by’u Rwanda mu Burundi.[1] Mu mwaka 2013 nibwo Bayingana David yakoze ubukwe na Kezie Teriteka, baje gutandukana nyuma y’uko bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umuhungu.[2] Bayingana yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiriye itangazamakuru kuri Radio Salus, yayivuyeho ajya kuri Voice of Africa, ayivaho ajya kuri Radio10 ubu akaba ari kuri B&B FM afitemo imigabane.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. David Bayingana agiye kurushinga - IGIHE.com
  2. David Bayingana yaba agiye gutandukana n’umugore we - IGIHE.com
  3. ISIMBI.RW - Inkumi yigaruriye umutima w’umunyamakuru Bayingana David (AMAFOTO)