Daniel NGARUKIYE
Appearance
Ni umunyarwanda w'umuhanzi mu njyana gakondo by'umwihariko akaba ari umukirigitananga. ni umugabo wubatse akaba afite umugore witwa Lavinia Orac wo mu gihugu cya Romania bashyingiranwe mu mwaka wa 2015.[1] Ubu akaba atuye mu gihugu cy'Ubufaransa (France) ahitwa Avignon, akaba ahatuye guhera mu mwaka wa 2015.[2]
Inkomoko y'inganzo
[hindura | hindura inkomoko]Ngarukiye ni umwe mu bahanzi mu bahanzi bake bafite ubuhanga buhanise mu gucuranga inanga, ikaba ari impano akomora kuri Semivumbi Simake wari intore y'intyoza mu guhamiriza kwa Rudahigwa i Nyanza mu Rukari. gusa we mu mabyiruka ye ntago yari aziko azaba umuhanzi ariko yakuze akunda cyane ubuhanzi bushingiye kuri gakondo kuko ari impano yo mu muryango avukamo.[3]