Colette Ruhamya

Kubijyanye na Wikipedia
Eng. Colette Ruhamya ibi bimwe mubyo akora. akora mugashami gashinzwe ibidukikije muri REMA

Colette Ruhamya wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n'amazi mu Rwanda.kuwa 27 Kamena mumwaka

wa 2012 munama y'abaminisitiri yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yu Rwanda PAUL KAGAME nibwo

Colette Ruhamya yagiriwe ikizere bamugira umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo k'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije

mu Rwanda (REMA).[1]

Colette Ruhamya[hindura | hindura inkomoko]

Colette Ruhamya ni umwe mu badamu bamamaye cyane muri politiki y'u Rwanda kubera ibikorwa byabo by'indashikirwa bagiye[2]

bageraho ubwo bari bafite inshingano zahato nahato mubuyobozi. Colette kandi yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije

w' Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA asimbuye Madamu Rose Mukankomeje.[3]

Kugeza ubu[hindura | hindura inkomoko]

Colette Mukankomeje yagizwe umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gisinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda

azamuwe muntera kumwanya w'umuyobozi mukuru wungirije.gusa kugeza ubu ntago ariwe ukiyoboye ikcyo kigo

ubu inshingano zo kuyobora ikigo k'igihugu gishinzwe kubungabunuga ibidukikije mu Rwanda REMA kiyobowe

na Madam Juliete Kabera.[4]

Imirimo[hindura | hindura inkomoko]

Eng Colette Mukankomeje mugihe yari ayoboye ikigo k'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda( REMA)[5]

yagiye akora imirimo myinshi itandukanye ifitiye igihugu akamaro,abaturage,ndetse n'ibidukikije muri rusange nkaho twagiye

twumva aho ubwo yari ayoboye REMA hari inganda zagiye zifungwa zizira kwangiza ibidukikije no kubangamira abaturage

cyane ko aribo batangaga amakuru zimwe munganda zafunzwe harimo nkuruganda ruherereye mukarere ka Bugesera inyamata

rwari rushinzwe gutunganya impu rwafunzwe ruzira kumena amazi yanduye nimyanda mu mugezi w'Akagera. [6]

Soma hano[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-06. Retrieved 2022-05-06.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://allafrica.com/stories/201609140886.html
  3. https://isangostar.rw/spip.php?page=article&id_article=559
  4. https://umuseke.rw/perezida-yashyizeho-abayobozi-bashya-barimo-uwasimbuye-coletha-ruhamya-muri-rema.html/juliet-kabera-wasimbuye-colette-ruhamya
  5. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rema-yafunze-uruganda-rw-impu-rwasukaga-imyanda-mu-kagera?url_reload=19
  6. https://police.gov.rw/uploads/tx_download/MAGASINE_POLICE_14.pdf