Karasira Clarisse

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Clarisse karasira)

Karasira Clarisse n'umuhanzikazi ukunzwe murino minsi kandi ugezweho mu bakunzi ba muzika bitewe nuko ari umwe mubahisemo gukora injya ya gakondo. [1] (yavutse 1997) avukira i Masaka mu mujyi wa Kigali, ni umuririmbyikazi ukunzwe na benshi mu muziki wo mu Rwanda byumwihariko mu njyana ya gakondo, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018 yahoze ari umunyamakuru kuri Radio na Televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda nka television ya Flach TV Rwanda. ariko kurubu akaba atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika aho abana yo n'umuryango we akaba abana n'umugabo we ndetse n'umwana we [1]

AMASHURI YIZE[hindura | hindura inkomoko]

CIarisse Karasira yize mu bigo binyuranye arangiza ayisumbuye mu ndimi n'ubuvanganzo, kaminuza aza kwiga ibijyanye n'itangazamakuru muri Mount Kenya University.

Nyuma y' umwaka umwe amaze yiga itangazamakuru yaje kurisubika atangira kwiga ibijyanye na Politike mpuzamahanga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK .[2]


URUGENDO RWE RWA MUZIKA[hindura | hindura inkomoko]

CIarisse yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2018 ubwo yinjiraga mu muziki cyane ko yumvaga impano imukomanga.

ubwo yarari muri mu nzu itunganya umuziki ( Studio) yaje guhura na AIain MUKU yumva indirimbo ye n'uburyo aririmba akunda ubuhani bwe nyuma azakwiyemeza gukorana nawe indirimbo.[3]

UBUZIMA BWE BWITE[hindura | hindura inkomoko]

Muri Gicurasi 2021 Clarisse Karasira yaje kurushinga na Slyvain Dijoie warusanzwe atuye muri leta zunze ubumwe z'Amerika .byaje kubangombwa ko Karasira yimukira muri Leta zunze ubumwe za Amerika yageze muri Amerika tariki 7 Ugushyingo 2021 ubu akaba abarizwa muri Leta ya Maine we n'umugbo we IFASHABAYO Slyvain Dijoie.[4][5][6] We numugabo we bahuye bombi muri 2017, hari mu gitaramo cyo kwibuka no kuzirikana umuhanzikazi Kamaliza . Ifashabayo umugabo we wari mu ikipe yari iri gutegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yaragiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira buratangira, kugeza ubwo afashe ishingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki nizindi gahundazoze bijyanye . Umugabo we yize muri Gana no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Gicurasi 2021 nibyo bakoze ubukwe.[7] Ubu Karasira Clarisse n'umugabo we bibarutse umwana wabo w’imfura w’umuhungu, akaba yarabyari imfura ye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kamena 2022, muri Northern Light Mercy Hospital ni ibitari biherereye mu uMujyi wa Portland muri Maine ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.[8]

REBA[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://teradignews.rw/clarisse-karasira-umaze-umwaka-mu-muziki-yavuze-ku-byiza-nibibi-yahuye-nabyo/
  2. https://teradignews.rw/clarisse-karasira-umaze-umwaka-mu-muziki-yavuze-ku-byiza-nibibi-yahuye-nabyo/
  3. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/clarisse-karasira-ni-we-wahagaritse-gukorana-na-alain-muku
  4. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yimukiye-muri-amerika
  5. "https://www.igihe.com/abantu/kubaho/urukundo/article/clarisse-karasira-yarongowe". Archived from the original on 2021-05-19. Retrieved 2022-05-04. {{cite web}}: External link in |title= (help)
  6. /amateka-ya-clarisse-karasira-wasubitse-kwiga-itangazamakuru
  7. https://igihe.com/imyidagaduro/article/clarisse-karasira-yimukiye-muri-amerika
  8. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/clarisse-karasira-yibarutse