Christopher Muneza

Kubijyanye na Wikipedia

Christopher Muneza ni umugabo wabaye icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yacyo aho yavutse mu mwaka 1994 Mutarama 30[1]. Uyu ni umugabo wabaye icyamamare acyambaye umwenda w'ishuri aho yatangiye guhanga ibihangano bye byindirimbo atarasoza amashuri.

MENYA BY'ISHI KURI CHRISTOPHER MUNEZA[hindura | hindura inkomoko]

Uyumusore mu mwaka wa 2009 yatsinze amarushanwa yari yateguwe na Ishimwe Clement uyobora "Kina Music" ahita asinya amasezerano n'iyinzu ihita itangira kumukoresha indirimbo.

Mu mwaka 2010 ubwo yari yaratangiye gukorana n'iyinzu ya Kina Music, Christopher yari agiye mu mwaka wa gatatu w'amashuri y'isumbuye muri APACE atangira gukora zimwe mu ndirimbo nka Sigaho, Amahitamo, Ishema nizindi zitagiye zimenyakana.

Agiye mumwaka wakane w'amashuri y'isumbuye yasoye iyitwa "IRI JORO" yakoranye na Danny nanone.ayisohora ataziko izamugira ikirangirire nkuko byamugendekeye.[2] uyu muhanzi ukundwa cyane n'igistinagore yaje kumara igihe kinini hatakiri kumvikana ibihangano bye gusa nyuma yaho yaje kongera kugaruka mumuziki nyarwanda nanone[3] aho yaje gushyira igihangano cye gishya bita "Mi Casa"[4]

Mu mwaka wa 2017 uyumuhanzi y'itabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho yavugagako nyuma ya "PGGSS" Atazongera gukorana ninzu y'a Kina Music gusa kubwumvikane yaje gusezera gukorana na Kina Music we ubwe aho yavutzeko harigihe kigera n'umwana murugo harigihe kigera akajya kwibana.[5] Christopher yagaragaye byeruye murukundo ubwo yatungurwaga numukunzi we gusa Christopher Muneza we akunda kugira ubwiru mubyerekeye urukundo rwe.[6]

Uyu muhanzi ukundwa

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://rw.bangmedia.org/2012/04/umuhanzi-christophe-muneza-aka.html?m=1
  2. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/kuva-najya-mu-muziki-nabayeho-ubuzima-ntifuzaga-christopher
  3. https://www.teradignews.rw/umuhanzi-christopher-byavugwaga-ko-yazimye-yigaranzuye-ababivugaga-bose/
  4. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-christopher-yahishuye-impamvu-atarangije-kwiga-kaminuza-video
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/75195/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-bya-christopher-umwe-mu-baha-75195.html
  6. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/umuhanzi-muneza-christopher-topher-yagaragaje-byeruye-ko-ari-mu-rukundo-nyuma