Christopher Muneza
Christopher Muneza ni umugabo wabaye icyamamare mu Rwanda ndetse no hanze yacyo aho yavutse mu mwaka 1994 Mutarama 30[1]. Uyu ni umugabo wabaye icyamamare acyambaye umwenda w'ishuri aho yatangiye guhanga ibihangano bye byindirimbo atarasoza amashuri.
MENYA BY'ISHI KURI CHRISTOPHER MUNEZA
[Hindura | hindura inkomoko]Uyu musore mu mwaka wa 2009 yatsinze amarushanwa yari yateguwe na Ishimwe Clement uyobora "Kina Music" ahita asinya amasezerano n'iy'inzu ihita itangira kumukoresha indirimbo.
Mu mwaka 2010 ubwo yari yaratangiye gukorana n'iy'inzu ya Kina Music, Christopher yari agiye mu mwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye muri APACE atangira gukora zimwe mu ndirimbo nka Sigaho, Amahitamo, Ishema n'izindi zitagiye zimenyakana.
Agiye mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye yasohoye iyitwa "IRI JORO" yakoranye na Danny nanone ayisohora atazi ko izamugira ikirangirire nk'uko byamugendekeye.[2] Uyu muhanzi ukundwa cyane n'igistina gore yaje kumara igihe kinini hatakiri kumvikana ibihangano bye gusa nyuma yaho yaje kongera kugaruka mu muziki yarwanda nanone[3] aho yaje gushyira igihangano cye gishya bita "Mi Casa"[4]
Mu mwaka wa 2017 uyu muhanzi yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star aho yavugaga ko nyuma ya "PGGSS" atazongera gukorana n'inzu ya Kina Music gusa ku bwumvikane yaje gusezera gukorana na Kina Music we ubwe aho yavuzeko hari igihe kigera n'umwana mu rugo hari igihe kigera akajya kwibana.[5] Christopher yagaragaye byeruye mu rukundo ubwo yatungurwaga n'umukunzi we gusa Christopher Muneza we akunda kugira ubwiru mu byerekeye urukundo rwe.[6]
AMASHAKIRO
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ http://rw.bangmedia.org/2012/04/umuhanzi-christophe-muneza-aka.html?m=1
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/kuva-najya-mu-muziki-nabayeho-ubuzima-ntifuzaga-christopher
- ↑ https://www.teradignews.rw/umuhanzi-christopher-byavugwaga-ko-yazimye-yigaranzuye-ababivugaga-bose/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-christopher-yahishuye-impamvu-atarangije-kwiga-kaminuza-video
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/75195/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-bya-christopher-umwe-mu-baha-75195.html
- ↑ https://umuryango.rw/ad-restricted/article/umuhanzi-muneza-christopher-topher-yagaragaje-byeruye-ko-ari-mu-rukundo-nyuma