Christelle Kabagire

Kubijyanye na Wikipedia
Umunyamakuru Christelle KABAGIRE
Umunyamakuru Christelle KABAGIRE yamabaye akanzu y'ubukwe

Uwo ari we[hindura | hindura inkomoko]

Christelle Kabagire ni umugore wubatse akaba yarabaye nyampinga mu gihugu cy' Ubugande aho yarangirije amashuri ye mumwaka wa 2012 muri kaminuza ya Cavendish University arinaho yaboneye amahirwe yo kugaragaza impano ye yo kumurika imideri. Christelle Kabagire kandi akaba azwi nk' umunyamakuru wa RBA.[1]

Ibikorwa bye[hindura | hindura inkomoko]

mu mwaka 2012 Christelle Kabagire yarangiye amashuri ye muri Cavendish University aho yabaye nyampinga kuri icyo kigo, Christelle Kabagire nyuma yuko impano ye igaragaye yo kumurika imideri yatangajeko nyuma yo gutsinda kaba nyampinga yahuye n' umugabo witwa Joram Muzira amabwirako kuko afite igihagararo cyiza yemeye kumufasha kubijyanye no kuba yamurika imideri ye, Christelle Kabagire kakomeje avukako uko yakomezaga amurika imideri arinako yarushagaho kubikunda cyane ndetse atangira kwigira byinshi kuri uwo mwaga.

Christelle Kabagire yagaragaye mubinyamakuru birimo african women ko yitabiriye ibikorwa byo kumurika imideri mubihugu bitandukanye nk' Ubugande, Namibiya, na Zambiya. Nyuma yo kurangiza amashuri ye Christella Kabagire yagarutse mu Rwanda mugushaka aho yakwimenyereza akazi k' itangazamakuru, aho yatangiye akora muri RBA aho yatangiye akora ibiganiro bitandukanye gusa akumvantabikunze cyane, nyuma nibwo yaje gutanga igitekerezo cyo gukora ikiganiro InStyle aho yaje kuberwa uburenganzira bwo gukora icyo kiganiro. intego nyamukuru y' ikiganiro InStyle ni ukuvuganira abahanga, abamurika ndetse n' abandi bari mu mwuga w' imideri mu imideri mu Rwanda. [2]

Heart of Africa Cheerleaders yashizwe na Christella Kabagire, yatangajeko igihe yitabiriga umukino wa basikete muri Arena yaritegereje abona hari ikintu kibura, yego hari hari uburyo bw' imyidagaduro butandukanye gusa nanone akabona hari ikibura, yitegereje uburyo muri Arena ari haninini yabonyeko hacyenewe abantu batera abandi imbaraga mugushyigikira abakinyi, ndetse n' abakinyi ubwabo bari bacyeneye abantu babatera imbaraga babogeza kugingobatsinde. nyuma nibwo yakomeje umugambi we avugana n' ubuyobozi bwa Arena ndetse ashinga ikipe [3]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka wa 2020 Christelle Kabagire yahawe igihembo cy' umwaka aho yatorewe muri the East Africa Fashion Awards nkumwe mubagore bambara neza muri East Africa cyangwa mururimi rw' Icyongereza nka " the East Arica's Most Stylish Female Host of the year" bikaba byarabereye muri Dar es Salaam, Tanzaniya. Christelle Kabagire yamenyekanye cyane kubwo ikiganiro cye gica kuri televiziyo y' u Rwanda cyitwa InStyle gicaho buri wa kabiri na buri wa gatatu, Christelle Kabagire yanejejwe cyane no kubona iki gihembo agira ati " nejejwe nuko ibyo nkora birebwa mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu bitandukanye.[4]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/107920/uyu-mwana-ni-we-nasabye-kandi-uwiteka-yampaye-icyo-namusabye-miss-christella-wakoraga-kuri-107920.html
  2. http://igihe1.blogspot.com/2017/08/kabagire-umunyamideri-wagiye-mu.html
  3. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/heart-africa-keeping-spirit-sports-alive#:~:text=Christelle%20Kabagire%2C%20the%20manager%20and,to%20spice%20up%20such%20games.
  4. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/makeda-christelle-nominated-regional-fashion-awards