Jump to content

Bamenya

Kubijyanye na Wikipedia

Bamenya series ni filime nyarwanda yanditswe n'uwitwa Benimana Ramadhan, ikaba ari filime yatangiye mu mwaka wa 2019. Iyi filime itambuka ku muyoboro wa YouTube wa Bamenya Series.[1][2][3][4]

Bamenya series ni filime y’uruhererekane ikundwa cyane mu Rwanda, ni filime yarebwe cyane. Mu mwaka wa 2021, umwanditsi w'iyi filime y'uruhererekane Benimana Ramadhan yegukanye igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi[1]. Bamenya ikaba yaragaragayemo abakinnyi nka: Uwase Delphine wamamaye nka Soleil , n'uwitwa Bijou na Kanimba.